Kigali, Mutarama 2026 – Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd, ikigo cyigenga gitanga serivisi z’imari zikorerwa kuri telefoni zigendanwa. Iri hagarikwa ryatangiye ku itariki ya 23 Mutarama 2026, rikaba ryatewe n’uko Mobicash “yaranzwe n’imikorere itubahirije amategeko n’amabwiriza agenga abatanga serivisi zo kwishyurana,” nk’uko BNR ibivuga.
Ibi bisobanuye ko Mobicash itagomba gukomeza gutanga serivisi zo kwishyurana cyangwa kwakira amafaranga y’abakiriya mu gihe cy’ihagarikwa. Nubwo bimeze bityo, BNR yizeza abakiriya bose bafite konti muri Mobicasha ko bazakomeza kugira uburenganzira busesuye ku mafaranga yabo, kandi bakomeza kuyabikuza. Ibi bizagenzurwa bya hafi na BNR kugira ngo hirindwe ibindi bibazo bishobora kuvuka.
Mobicash ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kohererezanya no kwakira amafaranga (Digital Payment Platform), bukaba bwakoreshwa cyane mu kwishyura serivisi za leta n’iz’abikorera ku giti cyabo, cyane binyuze mu rubuga Irembo, aho abaturage bayifashishaga bishyura serivisi nka pasiporo, icyangombwa cy’amavuko, umusoro w’ubutaka, umuriro w’amashanyarazi n’izindi.
Uburyo bwo gukoresha Mobicash bwari bworoshye: umuntu yafunguraga konti akoresheje nimero ye ya telefoni (MTN cyangwa Airtel), hakoreshejwe uburyo bwa USSD (*502#), maze gahitamo serivisi ashaka kwishyura, agashyiramo kode ya serivisi n’ijambo ry’ibanga (PIN). Mobicash kandi yemereraga abakiriya kwishyura binyuze kuri telefoni, mudasobwa zigendanwa na tablets, ndetse no guhererekanya amafaranga binyura ku ba agents.
Ariko, nk’uko BNR ibivuga, hari aho sisiteme ya Mobicash yagiye igira ibibazo, bikaba byarateje igihombo no gutakaza icyizere ku bakoresha iyi serivisi.
BNR irashishikariza abakiriya n’abaturage gukoresha izindi serivisi zemewe zo kwishyura, ndetse urutonde rw’abatanga serivisi bafite impushya ziri ku rubuga rwa BNR: https://www.bnr.rw/paymentsystem.
Mobicash yatangijwe mu mwaka wa 2007 na Patrick Gordon Ngabonzima, ikaba yarabaye uburyo buzwi kandi bwakunze gukoreshwa mu Rwanda mu kwishyura serivisi za leta n’iz’abikorera ku giti cyabo.











