Umuririmbyi w’Umunyuganda akaba n’umukinnyi wa filime, Juliana Kanyomozi, uzwi cyane ku izina rya “People’s Princess,” hari amakuru avuga ko yaba atwite.
Ibi byatangajwe n’abakurikirana ibikorwa bye byahafi, nyuma yo ku mubona afite imyitwarire nk’iya bagore batwite mu birori aheruka kugaragaramo vuba aha.
Amakuru aturuka mu gace icyi cyamamare gituyemo avuga ko ashobora kuba atwite inda y’amezi atatu kuri ane. Umwe mubaturanye nawe avuga ko uyu muhanzi ashobora kuba atwite.
Ati: “Birashoka ko yaba atwite inda y’amezi atatu cyagwa ane ku ko amaze igihe afite imyitwarire itandukanye.”
Andi makuru avuga ko takirya bimwe mu byokurya yakundaga cyane, ibirimo imineke, ifiliti, nyama n’ibindi bitandukanye kandi nyamara ibyo byose yarabikunda ku buryo bitashoboraga kwira atabiriye.
Juliana akunze kugira ubuzima bwite, aho na n’umuntu uzi umugabo bashakanye, amakuru amwerekeyeho akanzu ku yagira ubwiru bukomeye, n’iyo agaragaye mu ruhame usanga afite umwihariko.
N’abaturanyi be bavuga ko nabo bafite amakuru make ku buzima bwe bwa buri munsi. Kuruhande rwa bafana be bakomeje kumwifuriza ibyiza.







