Umuhanzi wa Dancehall Crescent Bagama, wamamaye nka Beenie Gunter, yatangaje umubano we na perezida w’ihuriro ry’abahanzi bo muri Uganda (UNMF), Eddy Kenzo, uko uhagaze, ndetse hari n’amakuru avuga ko umubano w abo waba urimo agatotsi.
Beenie yashimangiye ko nta kibazo na kimwe afitanye na Kenzo, avuga ko ibibazo byabayeho mbere, ariko ko ba bikemuye ubu bakaba nta kibazo bafitanye bameranye neza.
Yagize ati: “Njye nta kibazo mfitanye n’umuntu uwo ari we wese. Eddy Kenzo n’inshuti yanjye ya hafi, ibyo abantu bibaza cyagwa bavuga bijyanye n’uko naba fitanye nawe ikibazo, reka mbabwire nti nta kibazo fitanye na Kenzo tubanye neza.”
Uyu muhanzi yanahishuye ko kuri ubu barimo gukorana indirimbo iri kuri album ye yise No Fear.

Iyo ndirimbo iri gusubirwamo (remastering) na Producer A Stein, wimukiye mu Bwongereza aho yafunguye studio nshya. Nubwo amajwi y’indirimbo yamaze gutunganywa, amashusho yayo (video) ntarafatwa.
Yongeyeho ati: “Ku bijyanye no gukorana na Kenzo, dufitanye indirimbo iri mu mishinga ariko ntiturayikorera amashusho. Iyo ndirimbo inari kuri album yanjye nise No Fear, kandi ni nziza. Producer A Stein ari kuyitunganye, bityo igihe icyo ari cyo cyose mushobora kuyibona kandi n’igikorwa kiza.”
Yanagarutse ku kibazo gikunzwe ku vugwa ko tajye yitabira inama za UNMF, aho BeeniE Gunter yasobanuye ko akunze kuba ahuze cyane, izo zirimo no kumara igihe kinini ari muri studio, arikumwe n’itsinda rye bari gutegura imishinga igiye itandukanye y’umuziki.
Yagize ati: “Sinjya mbasha kwitabira inama za UNMF kubera ko akenshi mba ndi muri studio ndi gukorana n’inshuti zanjye imishinga myinshi kandi itandukanye, bityo bigahura n’iyo nama simbashe ku yitabira.”







