• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubutabera

Basabiwe gufungwa burundu, Abagabo bakurikiranweho kwica Loîc Ntwali wari ufite imyaka 12.

Ntwali Christian by Ntwali Christian
November 16, 2024
Reading Time: 2 mins read
A A
Loîc Ntwali yishwe n'abagizi ba nabi
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ubushinjacyaha burasabira abagabo batanu bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 witwa Kalinda Loîc Ntwali igihano cyo gufungwa burundu. Abaregwa baburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Huye bahakana icyaha baregwa bagasaba kugirwa abere.
Ubushinjacyaha bukurikiranyeho abagabo 5 b’i Nyanza ari bo Ngarambe Charles alias Rasita, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngamije Joseph, Nikuze François na Rwasa Ignace, icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi buturutse ku bushake.

Byari biteganyijwe ko umutangabuhamya washinje aba bagabo batanu azanwa mu rukiko kugira ibyo abazwa, bijyanye n’ubuhamya yatanze, gusa urukiko rwabajije uwo mutangabuhamya niba ahari, ariko ntiyaboneka.

Ntibyabujije ko urubanza ruba nubwo uriya mutangabuhamya atari ahari.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu mwaka wa 2023 nyakwigendera Kalinda Loîc Ntwali w’imyaka 12, wari utuye mu mudugudu wa Gakenyeri A, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza yasanzwe mu cyangwe gisanzwe gikoreshwa umuntu akaraba, amanitse yapfuye.

Iperereza ryaratangiye rigaragaza ko abagabo batanu ari bo bishe nyakwigendera Loîc.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko abaregwa bahuriye mu nama yo kwica Loîc igakorerwa kwa Ngarambe Charles alias Rasita, bishingiye kuri Ngamije Joseph wari ufitanye amakimbirane na se wa nyakwigendera, Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Abaregwa basanze Loîc amanitse mu mugozi bihutira ku mukuramo bamujyana kwa muganga nta rwego na rumwe bamenyesheje.”

Raporo yakozwe n’ikigo Rwanda Forensic Institute igaragaza ko nyakwigendera yishwe no kubura umwuka.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Yishwe anigishijwe ishashi amanikwa mu cyangwe mu rwego rwo kujijisha.”

Raporo yakozwe n’abagenzacyaha bageze ahabereye ibyago igaragaza ko nyakwigendera yishwe. Ubushinjacyaha bukavuga ko abo baregwa ari bo bamwishe bakamunanika bajijisha ngo bagire ngo yiyahuye.

Hari umutangabuhamya uvuga ko mbere y’iminsi ine yagiye kwa Ngarambe Charles alias Rasita saa sita z’ijoro agiye kunywa inzoga kuko hari akabari, akumva bari gukora inama yo kwica nyakwigendera Loîc maze yumva Rukara agira ati “Mureke tuzakoreshe ishashi niyo igira vuba kandi abantu ntibarabukwe.”

Nyuma y’icyo gitekerezo ubushinjacyaha buvuga ko Ngamije yahise amuha amafaranga ibihumbi ijana (Frw 100,000) kubera icyo gitekerezo, Ngamije kandi ngo yashimiye Rasta amuha agafuka k’umuceri  ko yemeye ko inama ibera iwe.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Ibyo umutangabuhamya yavuze nibyo yiboneye kandi yiyumviye.”

Uhagarariye ubushinjacyaha yakomeje agira ati “Ibyo bakoze ntibyabatunguye, ahubwo babikoze babishaka bica Loîc anizwe kuko ntiyiyahuye.”

Ubushinjacyaha burasabira abaregwa ko icyaha kibahama bagahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Abaregwa bose bahakana ibyo baregwa

Abaregwa bose icyo bahuriyeho ni uguhakana ko nta nama bacuze yo kwica nyakwigendera Loîc.

Ngarambe Charles alias Rasita yiregura yavuze ko abo bareganwa aribo bafite ahantu hanini ho gukorera inama, itari kubera iwabo kuko ari hato haba n’abantu icumi barimo n’abarara muri saloon.

Nikuze François we avuga ko uwo mutangabuhamya atari kumva iyo nama yo kwica nyakwigendera Loîc ngo abivuge hashize amezi abiri.

Nikuze François akavuga ko uwo mutangabuhamya hari abamukoresheje kugira ngo abasige icyasha ko bishe umwana. François ati “Ko bavuga ko tumwica twakoresheje ishashi ikaba itaragaragaye byibura ngo ifatirwe.”

François yakomeje agira ati “Urwo rugo rwabagamo Se na nyina w’umwana n’abandi barenze babiri, twari gukora inama tukabwirwa n’iki  igihe uwo mwana azaba ari wenyine iwabo ku buryo twari kujya kumwica tumusanze iwabo?”

Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara we yireguye avuga ko ibyabaye byose ari akagambane kugira ngo afungwe.

Rukara wagezemo hagati agafatwa n’ikiniga akarira mu rukiko, yavuze ko n’abo bareganwa batajyaga bavugana, ndetse atazi n’iwabo wa nyakwigendera.

Ngamije Joseph we yiregura yavuze ko nta makimbirane yigeze agirana na se w’umwana Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza yatuma yica umwana we.

Akavuga ko bigeze kugirana ikibazo gishingiye ku mazi ubuyobozi bufata icyemezo ko yacukura aho amazi ye yajya ashyirwa maze arabikora birarangira.

Ngamije yagize ati “Ibyo byuririweho ndafungwa, nta mafaranga nahaye Rukara, nta gafuka k’umuceri nahaye Rasta.”

Rwasa Ignace na we yiregura yagize ati “Ni gute umukobwa w’imyaka 26 yumva abantu bashaka kwica umuziranenge akicecekera? Ubundi iyo avuga ibintu uko byagenze wagira ngo hari uwari wamuhaye akazi k’iperereza, ibyo yanshinje ntabyo nakoze.”

Ignace Rwasa na we waburanye arira mu rukiko yasabye ko yahabwa ubutabera.

Me Samuel Rugwizangoga umwe mu banyamategeko batatu bunganira abaregwa, yabwiye urukiko ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza uruhare rwa buri wese mu rupfu rw’uriya mwana.

Me Samuel yagize ati “Uwo mutangabuhamya kuba yarahamagajwe ntaze, ubuhamya bwe ntibuhabwe agaciro.”

Me Samuel Rugwizangoga akavuga  ko nyakwigendera yishwe n’ishashi bigaragara ko yasanzwe mu cyangwe bityo abaregwa badakwiye guhamwa n’ibyo baregwa.

Me Natacha Mutumwinka we ubwe yahakanye ko abo yunganira ari bo bajyanye nyakwigendera kwa muganga.

Yagize ati “Muri dosiye harimo ko Divine yaje akomanze abura umufungurira, nyina w’umwana aje na we akomanze biranga bahamagara uwitwa Usabyimana Ernest araza yurira igipangu asanga umwana amanitse yihutira kumanura umurambo, bahita banawujyana kwa muganga bityo abakiriya bacu ntaho bahuriye n’ibyo ubushinjacyaha bwavuze.”

Me Cyrille Shyiruburyo na we wunganira abaregwa yasabye ko ubuhamya bw’umutangabuhamywa bwashinje abakiriya be butahabwa agaciro.

Umucamanza yabajije abaregwa icyatumye umutangabuhamya abahuriza hamwe ku mugambi umwe wo kwica Loîc.

Nikuze François umwe mu baregwa asubiza agira ati “Ibintu byacuzwe mu mezi abiri, si umunsi umwe byacuriweho nkeka ko uwo mutangabuhamya hari inzego bakoranye.”

Ignace Rwasa na we ati “Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha umwana araryoha! Njye nta kibazo nari mfitanye na se w’umwana Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza, twarasangiraga na we ubwe avuga ko ari amakuru yahawe kandi nanjye ubwanjye ari uwanjye byabayeho n’umudugudu wose nawufata binashobotse, nakwihorera gusa nzarenganurwe.”

Abaregwa bose barasaba urukiko ko bagirwa abere bagasubira muri sosiyete nyarwanda.

Muri uru rubanza se wa nyakwigendera Loîc, Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza na we yaregeye indishyi.

Me Jean de Dieu Nduwayo uhagarariye uwaregeye indishyi yasabye urukiko rwisumbuye rwa Huye ko rwahamya icyaha aba bagabo, maze bagatanga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo ayo bifashishije bashyingura nyakwigendera Loîc, harimo kandi ayo gusiragizwa mu manza ndetse n’igihembo cya Avoka.

Nyakwigendera yasanzwe iwabo wenyine yapfuye mu mwaka wa 2023. Yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Umucamanza azasoma uru rubanza mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2024.

Share2Tweet1Send
Previous Post

U Rwanda rwatsinze Marburg, Minisiteri y’ubuzima ifunga ibitaro byavurirwagamo abayanduye.

Next Post

Ikoranabuhanga m’uburezi bw’u Rwanda: Intambwe igana ku Bukungu Bushingiye ku Bumenyi

Ntwali Christian

Ntwali Christian

IZINDI NKURU WASOMA

Urupfu rw’umusore ufite ubumuga bwo mu mutwe rwakanguranyije benshi muri Nyamirama

Urupfu rw’umusore ufite ubumuga bwo mu mutwe rwakanguranyije benshi muri Nyamirama

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Abatuye Umurenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza bakomeje kuba mu gahinda n’akantu, nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rw’umusore wari...

Urubanza rwa Dj Toxxyk rwinjiye mu murongo w’amategeko: Impaka ku bimenyetso, kwemera no guhakana ibyaha

Urubanza rwa Dj Toxxyk rwinjiye mu murongo w’amategeko: Impaka ku bimenyetso, kwemera no guhakana ibyaha

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Urubanza ruregwamo DJ Toxxyk rukomeje gukurura amatsiko ya benshi, by’umwihariko abasesengura imikorere y’ubutabera n’uko amategeko akoreshwa mu manza zikomeye zijyanye...

Impinduka ku Amavubi: Gutandukana na Adel Amrouche birerekana icyerekezo gishya cya FERWAFA

Impinduka ku Amavubi: Gutandukana na Adel Amrouche birerekana icyerekezo gishya cya FERWAFA

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika Adel Amrouche ku mwanya w’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo,...

Next Post
kLab

Ikoranabuhanga m'uburezi bw'u Rwanda: Intambwe igana ku Bukungu Bushingiye ku Bumenyi

Amafoto: APR U17 yanyagiye Rayon Sports  ibitego 9-1 mu mukino wa mbere wa Shampiyona

Amafoto: APR U17 yanyagiye Rayon Sports  ibitego 9-1 mu mukino wa mbere wa Shampiyona

Thadee yatorewe kuyobora Rayon Sports

Twinjirane mu cyumba cy'inama y’inteko rusange ya Rayon Sport yatorewemo Twagirayezu Thaddée

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.