Nyuma yo gusubukura urugendo rwa kazi muri Kenya aho yahuye n’ubuyobozi bwa Universal Music Group iherutse ku girana na Ariel Wazy amasezerano, ubu Ariel yasubiye muri Keny aho agiye kumarayo icyumweru mu bikorwa bya muzika.
Ibi byari byitezwe ko Ariel, yakabaye yaragiye muri Kenya mu ntangiriro za Nzeri 2025, ariko muri icyo gihe urugendo rwakomwe mu nkokora n’uko yaje gutabwa muri yombi akurikiranywe ibiyobyabwenge.
Uru rugendo arusubukuye nyuma y’igihe yitabwaho n’abahanga mu bijyanye n’imitekerereze (Rehab), Ariel yaje gutaha asubira mu buzima busaazwe, atangira kwitegura ibijyanye no gusubukura urugendo rwe muri Kenya.
Uyu muhanzikazi yageze muri Nairobi ku wa 22 Ugushyingo 2025, azamarayo icyumweru aho azaba ari mu bikorwa byo gukorerayo indirimbo ndetse no kwamamza ibihangano bye abicishije mu ibitangazamakuru byo muri Kenya.
Ariel Wayz yinjiye bwa mbere muri iyi sosiyete muri Kamena 2025, igiye kumufasha cyane ko yari afitanye imikoranire n’inshuti ze za hafi.
Uyu muhanzikazi ufite imyaka 25, y’amavuko yatangiye gukora umuziki mu 2020, yamamara mu 2021 ubwo yasohoraga indirimbo yahuriyemo na Juno Kizigenza ‘Away’.
Mu minsi ishize, Ariel Wayz yasohoye album ya mbere yise ‘Hear to Stay’ iri mu zimaze iminsi zikunzwe mu Rwanda.
Ariel Wayz yateguje amashusho y’indirimbo zigize album ye ’Hear to star’ aherutse gusohora







