• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubutabera

Abanyamakuru n’abakozi ba RCS bafunguwe by’agateganyo

Peacemaker PUNDIT by Peacemaker PUNDIT
August 26, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Rugaju Reagan, Jangwani, Ishimwe Ricard, CSP Sengabo Hillary, CSP Olive Mukantabana, Biganiro Mucyo n’abafana bari mu barekuwe by’agateganyo n’urukiko rwa Gisirikare.

Rugaju, Mucyo, Ricard na Jangwani bafunguwe by’agateganyoKu wa 26 Kanama 2025 saa 12:52 Inteko y’abacamanza ba gisirikare igizwe na bane yageze mu rukiko ibanza kwisegura ku bwo gutinda bitewe nuko umwnzuro wari gusomwa saa yine za mu gitondo.Perezida w’inteko y’abacamanza yasomye amazina yabo bahaguruka mu myanya begera imbere noneho abamenyesha ibyaha bakurikiranyweho birimo;Guha inyandiko udateganywa kuyihabwa(inyandiko mpimbano), icyaha cya Captain Mutoni Peninah ahuriyeho na Captain Umurungi Peninah N’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Icyaha cyo kuba ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe Ubufatanyacyaha mu gutanga inyandiko mpimbamo.Abasivile n’abakozi ba RCS bo bakurikiranyweho ibyaha byo kuba icyitso mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe no gukoresha inyandiko mpimbano. Imiterere y’urubanza Captain Mutoni Peninah yakoraga muri J1 akaba yari afite inshingano zo gushakira abasirikare byangombwa byo kujya mu butumwa bw’akazi n’amatike y’indege. Mu bihe bitandukanye yagiye yakira amafaranga anyujijwe kuri momo ye andi yanyujijwe kuri konte ye ya Zigama CSS andi yayakiriye mu ntoki.Civile Karisa Georgine yavuze ko yahaga amafaranga Captain Mutoni Peninah yo kugura tike z’abafana. Yamugaragarije mesaje ariko hari n’ayo yamuhaye amusanze kuri MINADEF.Majoro Vincent Murigande yari ashinzwe ishami rishinzwe ingendo muri J1.Captain Peninah Mutoni yagaragaje inzitizi zirimo ko afite impamvu zikomeye. Biganiro Mucyo yireguye avuga ko atagiye nk’umufana wa APR FC ahubwo yiyishyuriye amatike agenda nk’umunyamakuru.Abafana ba APR FC bari muri uru rubanza bireguye bahuriza ku kuba barabonye ubutumwa ku rubuga rw’abayobozi ba APR FC bahuriyeho n’abafana. Bwari ubutumwa bubamenyesha ko hari imyanya yo kujya gufana APR FC mu Misiri no muri Tanzania. Bose biyishyuriye amatike na VISA amafaranga bayoherereza Captain Peninah MutoniIshimwe Ricard yahakanye ibyo aregwa, yashatse abaterankunga bamugurira itike ya 800$ yo kujya kureba umukino wa APR FC mu misiri. Yamenye ko abayobozi ba APR FC bamufasha kubona VISA. Ndayishimiye Reagan yahakanye ibyo aregwa.

Muri Tanzania yagiye nk’umunyamakuru wa RBA . Mu misiri yahaye amafaranga Karisa Georgine ngo amufashe nk’uko yari yaramufashije muri Tanzania. Mu misiri rero yagiye nk’umufana wa APR FC ariko agezeyo yatangaje amakuru ku banyarwanda.Uko urukiko rubibonaMajoro Vincent Murigande, akekwaho icyaha cyo kuba icyitso gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.Captain Peninah Mutoni akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.Akekwaho kandi ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe Karisa Georgine, nta mpamvu zo gukekwaho ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.Ndayishimiye Reagan, Ishimwe Ricard, Biganiro Mucyo, na Mugisha Frank, n’abakozi babiri ba RCS;urukiko rwasanze nta mpamvu bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho kuko ntabwo bari bazi ko ayo matike ari kugurirwa abakozi ba MINADEFUrukiko rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma CSP Sengabo Hillary na CSP Olive , Karisa Georgine Mukantabana, Ndayishimiye Reagan, Mugisha Frank, Biganiro Mucyo na Ishimwe Ricard, na bagenzi babo bafungurwa by’agateganyo.

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Carly Pearce yagaragaje urugendo rwe ahanganye n’indwara zo mu mutwe

Next Post

Kagame yanenze abayobya amakuru ku bikorwa bya RDF

Peacemaker PUNDIT

Peacemaker PUNDIT

IZINDI NKURU WASOMA

Uganda: Fik Fameica Yateguje Igitaramo i Lugogo

by Alex RUKUNDO
6 days ago

Umuhanzi wo muri Uganda, Fik Fameica, yateguje igitaramo cye cyizaba ku itariki ya 5 Nzeri, kikaba cyitezwe. Yatangiye imyiteguro ya...

Bushali muri rwaserera, Tiwa Savage kuri Tatoo (Avugwa mu myidagaduro)

Bushali muri rwaserera, Tiwa Savage kuri Tatoo (Avugwa mu myidagaduro)

by Peacemaker PUNDIT
1 week ago

Iyi nkuru ikubiyemo amakuru avugwa mu isi y’imyidagaduro. Ntabwo twakusanyije amakuru menshi ahubwo twakurikiranye ikibazo cya Bushali n'umuyobozi wa PSF...

Zuchu yasusurukije umuhango wo gusoza CHAN 2024 i Nairobi

Zuchu yasusurukije umuhango wo gusoza CHAN 2024 i Nairobi

by Alex RUKUNDO
1 week ago

Umuhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu, yatumiwe mu muhango wo gusoza irushanwa rya CHAN 2024, nk'umuhanzi  mukuru, iri rushanwa rya CHAN 2024,...

Next Post
Kagame yanenze abayobya amakuru ku bikorwa bya RDF

Kagame yanenze abayobya amakuru ku bikorwa bya RDF

Indirimbo “Kelebu” ya Rema ikomeje kuvugisha benshi

Indirimbo “Kelebu” ya Rema ikomeje kuvugisha benshi

Perezida Kagame yashimye ingabo z’u Rwanda umuhate bagaragaje mu myitozo i Gabiro

Perezida Kagame yashimye ingabo z'u Rwanda umuhate bagaragaje mu myitozo i Gabiro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.