Nibura abantu basaga 20 bo muri Palesitine bapfiriye mu mvururu zabereye ahatangirwa ibiribwa mu majyepfo ya Gaza, ahari hateguwe ibikorwa n’Ikigo cy’Ubutabazi Gaza Humanitarian Foundation (GHF), gishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyo byabaye nyuma y’uko abashinzwe umutekano b’icyo kigo bakoreshaga imyuka iryana mu maso (pepper spray) ku bantu benshi bari baje gushaka imfashanyo, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Ubuzima cya Palesitine.
Mu itangazo GHF yasohoye, yavuze ko abantu 19 bapfiriye mu mvururu zabereye ahatangirwa imfashanyo mu gitondo cyo ku wa Gatatu, mu gihe undi umwe yakomerekejwe n’icyuma. Gusa icyo kigo nticyigeze gisubiza ibibazo by’abanyamakuru babazaga niba koko abashinzwe umutekano wacyo barakoresheje imyuka iryana ku baturage bari hafi y’umujyi wa Khan Younis.
Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza yatangaje ko abantu 15 bishwe n’iyo myuka y’ubumara babateye. Yagize iti: “Babateye imyuka y’ubumara bibaviramo kubura umwuka barapfa.” Abo bapfuye bongewe ku mubare w’Abanyapalesitine bamaze kugwa muri iyi ntambara basaga 58,000, abenshi bakaba ari abasivili.
Minisiteri y’Ubuzima muri Palesitine yakomeje ivuga ko ari ubwa mbere habaye impfu zatewe no guhumeka imyuka y’ubumara no gukandagirirwa ahatangirwa imfashanyo.
Guhera mu kwezi kwa Gicurasi ubwo GHF yatangiraga ibikorwa byayo byo gutanga imfashanyo, abasivili bagera kuri 800 bamaze kwicwa n’ingabo za Isiraheli mu gihe bageragezaga kugera ahatangirwa ubufasha. Gusa ni bwo bwa mbere habonetse impfu nyinshi nk’izo.
GHF ni ikigo gishya kidafite ubunararibonye buhambaye mu gutanga imfashanyo mu bice byibasirwa n’intambara. Cyatangaje ko nta ruhare cyagize ku byabaye inyuma y’ahantu cyari cyateganyirije ibikorwa byacyo.
Hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, nubwo ataremezwa ku mugaragaro, agaragaza umugabo uvuga ko abashinzwe umutekano bateye imyuka iryana mu bantu bari bagerageje kwegera aho imfashanyo zatangirwaga.
Yagize ati: “Twabyiganaga cyane, tugeze ku muryango abashinzwe umutekano bahita batangira kuduteramo imyuka iryana.”
GHF yavuze ko ari bwo bwa mbere babonye abantu bafite intwaro bari mu mbaga y’abari baje gushaka imfashanyo, ndetse ivuga ko yafatiriye imbunda imwe. Yanashinje abarwanashyaka b’abahezanguni bifitanye isano na Hamas gushaka guteza imvururu, ariko ntiyagaragaza ibimenyetso bibihamya.
Iki kigo gikoresha ibigo bine mu gutanga imfashanyo ku baturage bagera kuri miliyoni ebyiri bari mu kaga, aho inzara ikomeje gukaza umurego. Inzobere mu by’umutekano w’ibiribwa zaburiye ko inzara ikomeye ishobora kwibasira Gaza mu buryo budasanzwe.
Mbere y’uko GHF itangira gutanga imfashanyo, zari zisanzwe zitangwa n’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga, binyuze mu bigo birenga 400, aho abaturage bashoboraga gufashwa mu buryo butandukanye.
Gusa abayobozi ba Israel bavuga ko bashyizeho uburyo bushya bwo gutanga imfashanyo, bavuga ko Hamas yajyaga yigarurira inzira zanyuzwagamo ubufasha. Gusa kugeza ubu nta bimenyetso byigeze bigaragaza ko imfashanyo z’iyo miryango mpuzamahanga zari zarafunzwe.
Inzobere zemeza ko niba uburyo bwo gutanga imfashanyo bukomeje kuba buke kandi budahagije, abantu ibihumbi amagana bari mu bukene bukabije bashobora gukomeza gupfa bazize inzara n’indwara.