Ubushakashatsi bushya bwakorewe ku bagore 600 mu bitaro bine byo mu Rwanda bugaragaza ko benshi mu bageze mu gihe cyo gucura (menopause), cyane cyane kuva ku myaka 51 kuzamura, bahura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko 65,2% by’abagore bafite ibimenyetso by’agahinda gakabije, naho 52,2% bafite ibimenyetso by’umuhangayiko. Abashakashatsi basobanura ko impinduka z’imisemburo—cyane cyane estrogen na progesterone—zigabanuka muri iki gihe, ari yo ntandaro y’ibi bibazo birimo ubushyuhe bwinshi mu mubiri, kubura ibitotsi, agahinda n’ibindi bibangamira imibereho myiza.

Nubwo ibi bibazo bikomeye, 41,2% by’abagore ni bo bagiye kwivuza, ariko 1,7% gusa ni bo bahawe hormonal replacement therapy (HRT), ubuvuzi bufasha kongera imisemburo y’umubiri kugira ngo bakomeze kwiyumva neza. Abahanga bavuga ko abagore benshi bahabwa imiti isanzwe y’agahinda nk’uburyo bwa mbere, nyamara HRT ishobora kuba igisubizo gikomeye ku bahanganye n’impinduka z’imisemburo.
Inzobere mu buzima zisaba ko abagore bahuye n’ibi bibazo bashyigikirwa n’imiryango, bakagana ibiganiro by’ubuzima bwo mu mutwe, kandi bagakurikiza inama z’abaganga. Ibi bifasha kugabanya ibyago byo kugira ibitekerezo byo kwiyahura no kubafasha kubaho neza muri iki cyiciro cy’ubuzima.










