Umuraperi Curtis Jackson wamamaye nka 50 Cent yagarutse ku masomo akomeye abona akwiye kwitabwaho n’abahanzi, ashimangira ko kwivanga mu by’amadini na politiki bishobora kugira ingaruka mbi ku isura y’umuhanzi muri rubanda. Yabivuze mu gihe yari ari kwamamaza filime ye nshya “Moses the Black”, ayoboye mu bijyanye n’ikorwa ryayo.
Nubwo iyo filime ikomoza ku nsanganyamatsiko zifite aho zihuriye n’idini, 50 Cent yasobanuye ko igomba gufatwa nk’imyidagaduro isanzwe, atari ubutumwa bwa politiki cyangwa ubw’idini. Yaboneyeho gutanga inama ku murongo we bwite mu mwuga, avuga ko yahisemo kwitandukanya n’izo ngingo kugira ngo adahura n’amakimbirane adashira.
Mu ijambo rye yagize ati: “Hari ibintu bibiri abantu bakubwira kwirinda: idini na politiki. Icyo watekereza cyose, buri gihe hari uzaguhakanira bikomeye ntiyemeranye na we.” Yakomeje ashimangira ko ari yo mpamvu abigendera kure, anongeraho ko ari byo byagize uruhare mu kwagirika kw’isura ya Kanye West (Ye).
Aya magambo yakiriwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, bituma 50 Cent yongeraho ko n’abandi bahanzi bagiye bahura n’izingaruka, yaboneyeho atunga urutoki Nicki Minaj, wavuze amagambo yatumye na we ajya mu mpaka nyinshi.
Kanye West yatangiye kugarukwaho cyane kuva mu 2019, ubwo yatangizaga amasengesho ya ‘Sunday Service’, nyuma akinjira mu by’amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020. Kuva icyo gihe, imyitwarire n’imvugo bye byagiye bitera impaka, by’umwihariko ku bijyanye na politiki n’ingengabitekerezo zikomeye.
Ku rundi ruhande, Nicki Minaj aherutse gushimira Perezida Donald Trump ku byatangajwe ku bibazo by’abakirisitu muri Nigeria, ndetse anavugwaho amagambo atari meza aho ayomagaambo yavuzwe n’umunyamakuru Don Lemon mu gihe yavugaga ku myigaragambyo yabereye ku rusengero rwo muri Minnesota.
Nubwo 50 Cent ubwe akunze kuvugisha rubanda no kwinjira mu mpaka, inama ye igaragaza ko hari umurongo atemera kurenga ku bijyanye n’idini na politiki yafashwe na benshi nk’isomo rikomeye ku bahanzi, by’umwihariko abibona nk’abantu bafite ijwi rikomeye muri sosiyete.







