Umunya – uganda uzwi cyane kuri TikTok no mu gukora ibihangano kuri murandasi, Zayra Baby, yashyize ahagaragara impamvu yatumye atagaragara kuri murandasi mu mezi make ashize.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram , Zayra Baby wamenyekanye mu bikorwa byo kwamamaza umuziki, ibirango n’ibigo binyuranye binyuze mu mbyino z’amakipe (dance challenges) n’udukino tw’urwenya, yavuze ko yari amaze igihe afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Mu butumwa yageneye abakunzi n’abamukurikira, Zayra yashimiye abantu bose bakomeje kumwihanganira no kumushyigikira mu gihe atabonekaga cyane. Yongeyeho ko ubu yongeye kugaruka, akaba yiteguye gukomeza kubashimisha no gukora ibindi bihangano bishimishije.
Ati::” Nshuti zanjye, ndashaka gufata umwanya ngo nshimira buri wese, urukundo mwanyeretse, kwihangana n’ubufasha mwampaye. Mu minsi yashize nagiye mburaho gato mu rwego rwo kugira ngo nifatire akanya ko kwita ku buzima bwanjye bwo mu mutwe. Ntibyari byoroshye, ariko rimwe na rimwe twese dukenera guhagarara no kongera kwisuganya.”
Mbabajwe n’uko ntabashije kuboneka no kuba byarababaje bamwe muri mwe. Gushyigikirwa namwe bifite agaciro gakomeye kuri njye kandi sinzigera mbfata nk’aho ntacyo mumariye muri abagaciro kuri njye.
Amakuru meza ahari ni uko nongeye kugaruka. Numva meze neza, mfite imbaraga nyinshi, kandi niteguye gukomeza gukora, gukorera hamwe namwe. Murakoze cyane.
Zayra Baby yongeye kwigaragaza mu ruhame mu buryo butuguranye aho yari mu gitaramo c cya Dax Vibez All White Concert, ibi bika byarashimishije cyane abakunzi be.