Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere, bamwe mu bahanzi bawugize bagenda bahura n’imbogambizi zitandukanye zitari mu ruganda rw’imyidagaduro.
Umuhanzi Yampano, wamenyekanye mu indirimbo zitandukanye, yahuye n’ihungabana rikomeye nyuma y’uko amashusho ye y’urukozasoni yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga. usibye ko uyu muhanzi yari yarishiganishije muri RIB, asaba ko uwayasakeje kahanwa n’amategeko
Uyu muhanzi, amazina yiswe n’ababyeyi be ni Florien Uworizagwira, akaba yaramamaye nka Yampano, yavuze ko ku itariki 09 Ugushyingo 2025, aribwo yashikirije ikirego Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko Ishimwe Patrick, uzwi nk Pazzo, akurikiranwa ku cyaha cyo gusakaza amashusho ye ari mu gikorwa cy’abashakanye.
Ati: “Njye natanze ikirego tariki 09 Ugushyingo 2025, nyuma yaho tariki 11 Ugushyingo 2025, Pazzo atabwa muri yombi .”
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Ngo” yakoranye na Papa Cyangwe, avuga ko we na Pazzo bigeze kubana mu nzu imwe mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe, aho bari basangiye ubuzima bwa buri munsi ndetse n’imishinga y’umuziki.
Pazzo ngo yamufashaga mu bijyanye no gucunga imbuga nkoranyambaga ze no gusangiza abakunzi be ibikorwa bye bishya, ibintu byamugize umuntu wizewe kuri Yampano.
Yampano asobanura ko amashusho yasakaye yafashwe muri Gicurasi 2025, igihe yari kumwe n’umukunzi we. Avuga ko mashusho bayafashe bombi babyumvikanyeho, ariko bagamije kwifatira urwibutso rwabo bwite, atari ibizajya hanze.
Nyuma yo gufata ayo mashusho, ngo yayabitse kuri konti ye y’ibanga, ariko icyo gihe yari akibana na Pazzo.
Kuba uyu musore ari we wari ushinzwe imbuga nkoranyambaga ze, byatumye ashobora no kugera kuri telefoni ya Yampano ndetse no kubona ayo mashusho.
Ibyari ubufatanye byahindutse isoko y’amakimbirane ubwo Yampano yasabaga Pazzo kwimuka mu nzu babanagamo, kugira ngo abone umwanya wo kubana n’umukunzi we. Ngo icyo gihe Pazzo yasabye amafaranga ibihumbi 500 Frw kugira ngo abashe gutangira ubuzima bushya.
Yampano avuga ko yabanje kumuha ibihumbi 300 Frw, ariko undi yanga kugenda. Nyuma yo ngera kumha andi yuzuza ibihumbi 500frw, ariko Pazzo akomeza kwinangira.
Nyuma y’icyo gihe, umubano wabo wajemo agatotsi, ndetse nyuma yaho hatangiye kuvugwa amakuru ko Pazzo afite amashusho y’urukozasoni ya Yampano. Byaje kuba agahomamunwa ubwo ayo mashusho yasakazwaga ku mbuga nkoranyambaga hagati yo ku wa 9 n’iya 10 Ugushyingo 2025.
Nubwo ibi byabaye byamuhungabanyije, Yampano avuga ko atigeze ahagarika ibikorwa bye by’umuziki. Yemeza ko akomeje urugendo rwe nk’umuhanzi kandi ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo 2025, azashyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere.
Yongeraho ko ibyo byabaye byose yabifashe nk’isomo ryo kumenya abo agirana ubucuti , ndetse agasaba abandi bahanzi kwitwararika mu bijyanye n’amabanga yabo.
Uyu muhanzi avuga ko yizeye ubutabera, kandi ko azakomeza gukora umuziki we nk’uko bisanzwe. Ati:” zakomeza gukora umuziki ntakabuaza, ikindi mfite gahunda yo kujya mu gitaramo i Paris, mu Bufaransa, tariki ya 17 Ugushyingo 2025, aho zaririmbira abakunzi banjye.”







