• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, January 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Yampano yahuye n’ihungabana nyuma yo gusakazwa amashusho ye y’urukozasoni

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 13, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere, bamwe mu bahanzi bawugize bagenda bahura n’imbogambizi zitandukanye zitari mu ruganda rw’imyidagaduro.

Umuhanzi Yampano, wamenyekanye mu indirimbo zitandukanye, yahuye n’ihungabana rikomeye nyuma y’uko amashusho ye y’urukozasoni yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga. usibye ko uyu muhanzi yari yarishiganishije muri RIB, asaba ko uwayasakeje kahanwa n’amategeko

Uyu muhanzi, amazina yiswe n’ababyeyi be ni Florien Uworizagwira, akaba yaramamaye nka Yampano, yavuze ko ku itariki 09 Ugushyingo 2025, aribwo yashikirije ikirego Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko Ishimwe Patrick, uzwi nk Pazzo,  akurikiranwa ku cyaha cyo gusakaza amashusho ye ari mu gikorwa cy’abashakanye.

Ati: “Njye natanze ikirego tariki 09 Ugushyingo 2025, nyuma yaho tariki 11 Ugushyingo 2025, Pazzo atabwa muri yombi .”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Ngo” yakoranye na Papa Cyangwe, avuga ko we na Pazzo bigeze kubana mu nzu imwe mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe, aho bari basangiye ubuzima bwa buri munsi ndetse n’imishinga y’umuziki.

Pazzo ngo yamufashaga mu bijyanye no gucunga imbuga nkoranyambaga ze no gusangiza abakunzi be ibikorwa bye bishya, ibintu byamugize umuntu wizewe kuri Yampano.

Yampano asobanura ko amashusho yasakaye yafashwe muri Gicurasi 2025, igihe yari kumwe n’umukunzi we. Avuga ko mashusho bayafashe bombi babyumvikanyeho, ariko bagamije kwifatira urwibutso rwabo bwite, atari ibizajya hanze.

Nyuma yo gufata ayo mashusho, ngo yayabitse kuri konti ye y’ibanga, ariko icyo gihe yari akibana na Pazzo.

Kuba uyu musore ari we wari ushinzwe imbuga nkoranyambaga ze, byatumye ashobora no kugera kuri telefoni ya Yampano ndetse no kubona ayo mashusho.

Ibyari ubufatanye byahindutse isoko y’amakimbirane ubwo Yampano yasabaga Pazzo kwimuka mu nzu babanagamo, kugira ngo abone umwanya wo kubana n’umukunzi we. Ngo icyo gihe Pazzo yasabye amafaranga ibihumbi 500 Frw kugira ngo abashe gutangira ubuzima bushya.

Yampano avuga ko yabanje kumuha ibihumbi 300 Frw, ariko undi yanga kugenda. Nyuma yo ngera kumha andi yuzuza ibihumbi 500frw, ariko Pazzo akomeza kwinangira.

Nyuma y’icyo gihe, umubano wabo wajemo agatotsi, ndetse nyuma yaho hatangiye kuvugwa amakuru ko Pazzo afite amashusho y’urukozasoni ya Yampano. Byaje kuba agahomamunwa ubwo ayo mashusho yasakazwaga ku mbuga nkoranyambaga hagati yo ku wa 9 n’iya 10 Ugushyingo 2025.

Nubwo ibi byabaye byamuhungabanyije, Yampano avuga ko atigeze ahagarika ibikorwa bye by’umuziki. Yemeza ko akomeje urugendo rwe nk’umuhanzi kandi ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo 2025, azashyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere.

Yongeraho ko ibyo byabaye byose yabifashe nk’isomo ryo kumenya abo agirana ubucuti , ndetse agasaba abandi bahanzi kwitwararika mu bijyanye n’amabanga yabo.

Uyu muhanzi avuga ko yizeye ubutabera, kandi ko azakomeza gukora umuziki we nk’uko bisanzwe. Ati:” zakomeza gukora umuziki ntakabuaza, ikindi mfite gahunda yo kujya mu gitaramo i Paris, mu Bufaransa, tariki ya 17 Ugushyingo 2025, aho zaririmbira abakunzi banjye.”

Share2Tweet1Send
Previous Post

Yvan Muziki agiye kumurika Album ‘Inganzo Ntahangarwa’

Next Post

Impinduka kuri Tour du Rwanda

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

by Alex RUKUNDO
7 hours ago

Impaka ku busabe bwa kivy’ubuto hagati y’umuraperi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats  , David Adeleke wamenyekanya nka Davido, zasubiye rudubi...

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

by Alex RUKUNDO
8 hours ago

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria wamamaye cyane, mundirimbo zigiye zitandukanye, Kizz Daniel, yagaragaje ko abayeho nk’umuntu ikennye nyuma yo gusobanukirwa ko...

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

by Alex RUKUNDO
9 hours ago

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, habaye ubukwe bw’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Noyo Bosco,...

Next Post
Impinduka kuri Tour du Rwanda

Impinduka kuri Tour du Rwanda

Sheebah Karungi yavuze ko umugabo atakaza icyubahiro igihe yitwa umwinjira

Sheebah Karungi yavuze ko umugabo atakaza icyubahiro igihe yitwa umwinjira

Eddy Kenzo Yanze Miliyoni ya Warner Music

Eddy Kenzo Yanze Miliyoni ya Warner Music

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA
Imyidagaduro

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo
Imyidagaduro

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana
Imyidagaduro

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda
Ubuzima

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.