Mu kiganiro akuze gukora gake cyane kuri Instagram Live, umuririmbyi w’icyamamare Wizkid ytangaje indirimbo nshya agiye gushyira hanze vuha, yahuriyemo n’umuhanga mu njyana ya Afrobeats, Young Jonn.
Uyu muhanzi wahawe igihembo cya Grammy akomeje kuba urugendo rwo gukorana n’abandi bahanzi muri uyu mwaka wa 2025, aho amaze kugaragara mu ndirimbo yahuriyemo na Olamide Baddo, Ayra Starr, ndetse vuba ataganya agakorana n’abandi barimo nka DJ Tunez na Fola. Muri icyo kiganiroyakoreye kuri Instagram Live, Wizkid yanatangaje ko ashobora gusohora album nshya muri 2025, ibyo bikaba byanejeje ibikomeye abakunzi be.
Mu myaka itatu ishize, Wizkid yaru ku isonga mu bahanzi. afite ijwi rikomeye mu muziki wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Album ye Made In Lagos yasohotse mu 2020 yamenyekanye cyane, ahanini kubera indirimbo Essence yahuriyemo na Tems, yagiye ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Amerika. Nyuma yaho, yakomeje kwagura ibikorwa bye akora ibitaramo mu mijyi igiye itandukanye ku isi nka New York, Paris, London na Lagos.
Wizkid, aherutse kumara igihe mu nzu itunganyirizwamo umuziki hamwe n’abahanga bo muri Amerika barimo Metro Boomin, umuraperi Gunna, ndetse na Kid Laroi. Ibi byagaragaje ko ashobora kuba arimo gutegura umushinga wimbitse w’indirimbo zishobora guhuriza hamwe ijyana zitandukanye, zirimo Afrobeats, trap na R&B.
Iyo album nshya arimo gutegura ishobora gusohoka vuba, nyuma y’umwaka umwe gusa asohoye album ye ya gatandatu yise Morayo, iyo album yabaye iya mbere mu kugira umubare munini w’abantu bayumvise ku munsi wa mbere kuri Spotify muri Afurika.
Wizkid azwiho gushimisha abakunzi be abatangariza ibikorwa bishya aba yateguye, ariko akagaruka mu buzima bwe busanzwe butarangwamo n’itangazamakuru cyane. Ibi bituma akomeza kuba umuhanzi ugira ubuzima bwite, ariko agahorana udushya.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu bafana be bashobora kutishimira ibyo yatangaje, kuko bivugwa ko adakunze gusohoza ibyo aba yasezeranyije abafana be ku gihe. Hari n’ababona ko bigoye kwemeza ko azasohora indi album mu gihe gito gishize yasohoye Morayo, yariho indirimbo 16, yasohotse mu Ugushyingo 2024.
Ariko uwo mushinga mushya ushobora kutaba album ndende, ahubwo ukaba ari Extended Play (EP) — uburyo Wizkid akunze gukoresha mbere yo gusohora album nyamukuru.
Mu 2019, yasohoye Sound Man Vol. 1 EP, iyabanjirije Made In Lagos, album yatwaye igihembo cya Grammy. Muri 2023, yanasohoye S2 EP, yabanjirije Morayo. Wizkid akomeje uwo murongo, agasohora EP ya gatatu muri 2025, izaba itegura album ye ya karindwi.
Uretse gukora ku giti cye, Wizkid azwiho kuzamura impano nshya mu muziki wa Afurika. Yagiye afasha abahanzi bato nka Terri, Tems n’abandi, akabaha umwanya ku ndirimbo ze no mu bitaramo mpuzamahanga.
Uyu muhanzi akomeje gutungurana cyane, kandi buri gihe aba afite ibikorwa by’ibanga. Ashobora no agasohora album itunguranye — bikaba byaba ari ubwa mbere mu mateka ye asohoye LP ebyiri zikurikiranye mu gihe cy’imyaka ibiri.
Uyu muhanzi wo muri Nijeriya yavutse ku wa 16 Nyakanga 1990, akaba azwi cyane mu muziki ku izina rya Wizkid cyangwa se Big Wiz. Amazina yiswe n’ababyeyi ni Ayodeji Ibrahim Balogun.