• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, March 7, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

White House yateye utwatsi ku irekurwa rya P Diddy

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 21, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko nta cyemezo cyigeze gifatwa cyo kurekura cyangwa guha imbabazi umuhanzi Sean “Diddy” Combs, nyuma y’uko amakuru yakwirakwijwe avuga ko Perezida Donald J. Trump ashobora kuba ari gutekereza kumurekura vuba.

Aya makuru yaturutse mu bitangazamakuru mpuzamahanga birimo TMZ na Daily Mail, aho byavugaga ko hari ibiganiro biri gukorwa hagati y’abo mu biro bya Perezida Trump n’abunganizi ba Diddy, hagamijwe kumusabira imbabazi kugira ngo agabanyirizwa igihano.

Nyuma y’uko ayo makuru akwirakwijwe, White House yasohoye itangazo ribivuguruza, rivuga ko ibyo ari ibihuha bidafite ishingiro.

White House yagize iti “Amakuru avuga ko hari umwanzuro wihariye wa Perezida Trump ku birebana no kubabarirwa kwa Sean Combs ni ibinyoma. Perezida ni we wenyine ufite ububasha bwo gutaga imbabazi, kandi kugeza ubu nta kintu na kimwe cyemejwe ku birebana n’uru rubanza.”

Umuraperi akaba n’umushoramari mu muziki Sean “Diddy” Combs w’imyaka 55, yahamijwe ibyaha birimo gucuruza abagore mu bihugu bitandukanye hagamijwe kubakoresha imibonano mpuzabitsina ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge.

Ku itariki ya 3 Ukwakira 2025, umucamanza Arun Subramanian yamukatiye igihano cy’imyaka ine n’amezi abiri (50 months) y’igifungo, ndetse ategekwa no kuzagenzurwa igihe azaba arangije igihano (supervised release).

Mu rukiko, Diddy yahakanye ibyo aregwa byose, avuga ko ari ibikorwa byashyizwemo imbaraga n’abashaka kumusenya nk’umuntu w’icyamamare ufite izina rikomeye ku rwego rw’isi.

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha, abunganizi be batangaje ko bazajurira uwo mwanzuro, ndetse banasaba ko yakwimurirwa mu gereza ifite umutekano, aho yabasha gukomeza ibikorwa bye byo kwandika indirimbo ze.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Hamenyekanye abahanzi Davido azazana i Kigali

Next Post

The Ben na Madebeats biyungiye mu Bwongereza

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
19 hours ago

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje impamvu atari kwiyiriza nk’abandi bisilam mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, avuga ko afite...

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
20 hours ago

Umuhanzi w’Umunya-Kenya Karelina ari kwiyubaka buhoro buhoro mu ruhando rw’umuziki, aho akoresha ururimi rw’Igikuyu n’Icyongereza mu buryo bugaragara nk’ubutateguwe, ahubwo...

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
24 hours ago

Urukundo rw’ibirori n’imyidagaduro muri Kampala rugiye kongererwa indi gahunda nshya yiswe “Black Card Sundays”, igiye gutangirira muri Vanquish Lounge, ahahoze...

Next Post
The Ben na Madebeats biyungiye mu Bwongereza

The Ben na Madebeats biyungiye mu Bwongereza

Udushya tudasanzwe mu iserukiramuco rya Oldies rigiye kugaruka

Udushya tudasanzwe mu iserukiramuco rya Oldies rigiye kugaruka

Kim Kardashian yizihije isabukuru ye mu Bufaransa nyuma yo kumurika filime ye nshya “All’s Fair”

Kim Kardashian yizihije isabukuru ye mu Bufaransa nyuma yo kumurika filime ye nshya “All’s Fair”

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi
Iyobokamana

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.