Umuhanzi ikizamuka mu burasirazuba bwa Uganda Visa Vibez International, yasabye imbabazi John blaq, nyuma bagiranye amakimbirane mu bihe byashize, n’imakimbirane yaturutse mu isohoka ry’amashusho y’urukazasoni (sextape).
Visa Vibez yavuze ko ayo makimbirane yamugizeho ingaruka zikomeye, bigatuma atabasha kabaho mu mahoro, ashimangira ko icyo kibazo cyahungabanyije ubwisanzure bwe n’imibereho ye bwite, nubwo yaje gufatirwa igihano cyo gufugwa.
Uyu muhanzi avuga ko iyo nkuru yamugizeho ingaruka zikomeye kandi zitari nziza ku mwuga we. Yasobanuye ko yagerageje inshuro nyinshi kwegera John Blaq, kugira ngo harebwe uburyo bwo gukemura ikibazo, ariko ko bikaza kugenda byanga.
Yagize ati: “ikibazo mfite ubu ni uko nta mahoro mfite. Ubwingenge bwanjye nabwo bwabigiriyemo ikibazo kuva nagira ikibazo na John Blaq kijyanye n’ibirego byo gusakaza ashusho y’urukozasoni. Nta bwo nzi neza uburyo ayo mashusho yagiye hanze, ubuzima bwanjye bwahuye n’ihungabana.”
Yakomeje avaga ko icyo kibazo cyamuremereye mu mutima kugeza afashe icyemezo cyo gusaba imbabazi.
Yagize ati: “maze igihe gerageza gushaka murumuna wanjye John Blaq ngo tuganire tunarebere hamwe uburyo twakemuramo icyo kibazo, ariko byaraze pe!!. Ndifuza ku musaba imbabazi.
Visa Vibez yanavuze ko afite icyizere cy’uko ubwiyunge bubayeho byatuma bogera ku gendererana ndetse bakogera bagahuza imbaranga, kandi bikamufasha kongera kuzamura umwuga we w’ubuhanzi.
Yasoje agira ati: “Nizeye ko ni twiyunga, azogera akampa amahirwe yo gukorana na we indirimbo, kandi ibyo byafasha guteza imbere umwuga wanjye w’ubuhanzi.”








