Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Phanuel Kavita, ari mu bihe byiza by’urukundo n’umuryango we, nyuma yo gutangaza ko we na Kristin Saunders basanzwe babana bafitanye abana batatu, bari hafi gushyira umubano wabo ku rwego rwo hejuru binyuze mu kurushinga.
Uyu mukinnyi ukina mu Ikipe ya Birmingham Legion FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko umwaka mushya winjiye amufitiye ibisobanuro bikomeye, cyane ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite.
Abinyujije ku magambo yuzuye amarangamutima, Kavita yagaragaje ko Kristin Saunders ari umuntu wihariye mu buzima bwe kandi ko ari we ateganya kuzabana na we nk’umugore n’umugabo.

Yagaragaje ibi akurikiye amafoto bombi bari bafatiye mu mujyi wa Dakar muri Sénégal, aho bari baragiye mu biruhuko.
Aya mafoto yakurikiwe n’amagambo yerekana urukundo n’icyizere afitiye umubano wabo, agaragaza ko umwaka uheruka yawurangije ari kumwe n’umugore yumva ko ari uwe mu buzima bwe bwose.
Phanuel Kavita ufite imyaka 32, amaze igihe kinini akinira amakipe atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yatangiriye umupira mu y’abato ya RSL Academy, akinira Puerto Rico FC, St. Louis FC, Salt Lake, ndetse ananyura muri Clemson Tigers, ibintu byamufashije kugira ubunararibonye buhagije mu mupira mpuzamahanga.
Uretse kuba ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu bwugarizi bw’Amavubi, Kavita anagaragaza ko ashishikajwe no kubaka umuryango uhamye, ahamya ko urukundo n’umutekano mu buzima bwite bifasha umukinnyi gutera imbere no mu kazi ke ka buri munsi.
Kavita abaye undi mukinnyi w’Umunyarwanda ukina hanze y’igihugu ugaragaje ko umwaka wa 2026 uzaba uw’impinduka nziza mu buzima bwe bw’urukundo, nyuma ya Kwizera Jojea, rutahizamu wa Rhode Island FC, uherutse kwambika impeta umukunzi we Lorin Huff.
Ibi byishimiwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’u Rwanda, bakomeje kumwifuriza ibyiza mu rugendo rwo kubaka umuryango ndetse no gukomeza guhagararira igihugu cye neza mu kibuga no hanze yacyo.









