Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu butaka bwa Palesitine bwigaruriwe, Francesca Albanese, yasabye ko Israel ifatirwa ibihano birimo guhagarikirwa koherezwa intwaro, ndetse ko n’ibigo mpuzamahanga bikomeje kungukira mu ntambara bihanwa kubera uruhare bifite mu bwicanyi bukabije bukorerwa muri Gaza.
Ibi biri muri raporo ye yagejejwe mu nama y’Uburenganzira bwa Muntu y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kane, aho yagaragaje ko hari ibigo byinshi ku isi bifasha Israel mu ntambara imaze amezi 21 muri Gaza, ku nyungu zishingiye ku bucuruzi bw’intwaro.
Albanese, inzobere mu mategeko ukomoka mu Butaliyani, yabaye intumwa idasanzwe ya Loni kuva mu 2022. Yatangaje ko ibyo Israel ikorera abaturage ba Gaza ari jenoside, kandi ko ibimenyetso bihari bihagije.
Ati:“ Maze iminsi 630 nkurikirana iki kibazo buri munsi. Mu mezi atanu gusa, nari nzi ko ari jenoside. Ntukeneye kuba impuguke ngo ubimenye; ibimenyetso birivugira.”
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICJ) ruri gusuzuma ikirego cy’uko Isiraheli yakoze jenoside. Nubwo uru rukiko rwatanze ingamba z’agateganyo zigaragaza ibyago bikomeye bya jenoside, Israel ntirubahiriza ibyo yasabwe, irimo no kurengera abasivili. Yanagize n’uruhare mu guhakana ububasha bwa ICJ.
Albanese yemeza ko isi idakwiye gutegereza umwanzuro wa burundu wa ICJ, kuko gutinda kwabyo bituruka ku mubare munini w’imanza urwo rukiko rufite.
Kuva ku wa 7 Ukwakira 2023 ubwo Hamas yagabaga igitero cyahitanye Abanya-Israel 1,200, Israel yatangiye ibitero bikomeye muri Gaza. Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza ivuga ko abarenga 56,000 bamaze kuhasiga ubuzima. Albanese we avuga ko abishwe bashobora kurenga 60,000, hakiyongeraho amazu arenga 80% yasenywe, ibikorwa remezo byangijwe, no kwima abaturage ibiribwa n’amazi.
Abantu baburiwe irengero ni benshi, bamwe bikekwa ko bagwiriwe n’inyubako.
Raporo yiswe “ Ubukungu bushingiye ku kwigarurira ubutaka bwavuye muri jenoside” igaragaza ko hari ibigo mpuzamahanga binini bikomeje kungukira muri ibi bikorwa.
Harimo ibikora intwaro, imashini ziremereye, ibijyanye n’ubuhinzi mu butaka bwigaruriwe, n’ibigo by’imari bigura impapuro mvunjwafaranga za Israel.
Ingabo za Israel zakoresheje indege z’intambara za F-35, zikorerwa na sosiyete Lockheed Martin yo muri Amerika, ifatanyije n’abakora ibice by’izo ndege baturuka mu bihugu 8. Israel ni yo ya mbere yakoresheje izi ndege mu buryo bwa “beast mode”, aho itwara ibisasu birenga ibiro 8,000 icyarimwe.
Nubwo Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza ruherutse kwemera ko rwohereza ibyo bice muri Israel bidafite ikibazo cy’amategeko, rwemeye ko bishobora gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Lockheed Martin yagize iti: “Kugurisha intwaro ni igikorwa cy’ibihugu. Leta ya Amerika ni yo ikwiye kugira icyo ibivugaho.”
Ikigo Palantir gikorana n’ingabo za Israel na cyo cyavuzweho ko gifite uruhare mu bikorwa bya gisirikare, nubwo cyahakanye kuba kiri mu mishinga wiswe Lavender na Gospel, ariko cyemera ko gishyigikira gahunda z’umutekano wa Israel.
Volvo yo ivugwaho ko imashini zayo ziremereye zifashishwa mu gusenya amazu n’ibikorwaremezo muri Gaza no muri Cisjordanie. Icyakora yavuze ko ibyo bikoresho byaguzwe ku masoko asanzwe y’ibikoresho byakoreshejwe, ko nta ruhare yabigizemo.
Hari kandi amasezerano Volvo ifitanye na sosiyete Merkavim yo muri Israel, ishyira hamwe ikoresha chassis za Volvo. Iyo sosiyete iri ku rutonde rw’ibigo bikorera mu butaka bwa Cisjordanie binyuranyije n’amategeko.
Raporo inenga ibigo by’imari mpuzamahanga byateye inkunga Israel biciye mu kugura impapuro mvunjwafaranga. Harimo BNP Paribas, Barclays, Pimco (yegamiye ku kigo Allianz cy’u Budage), na Vanguard.
Vanguard yavuze ko ikurikiza amategeko y’imari n’ibihano aho ikorera, ariko ntiyagira icyo ivuga ku ngaruka z’ishoramari ryayo ku burenganzira bwa muntu.
Ikigega cya Leta ya Noruveje Government Pension Fund Global (GPFG) cyagaragajwe nk’icyazamuye ishoramari mu bigo bya Israel ku kigero cya 32% kuva mu Ukwakira 2023.
KLP, ikigo cyo muri Noruveje gifitanye isano na GPFG, cyatangaje ko kizahagarika imikoranire n’ibigo bibiri: Oshkosh (yo muri Amerika) na ThyssenKrupp (yo mu Budage), kubera ko bikorana n’ingabo za Israel. ThyssenKrupp yavuze ko igenzurwa na Leta y’u Budage kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo w’ibikorwa.
Albanese yibukije ko hari aho ibigo by’ubucuruzi byigeze kubazwa uruhare mu byaha bikomeye: nka IG Farben yarezwe nyuma ya Jenoside y’Abayahudi, n’ibigo byashinjwe gutiza umurindi Apartheid muri Afurika y’Epfo.
Yasoje asaba ko Israel ihagarikirwa guhambwa intwaro; Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) n’inkiko z’ibihugu bitandukanye byatangiye iperereza ku bayobozi n’ibigo by’ubucuruzi bifite uruhare mu byaha bya jenoside n’intambara; ndetse n’uko isi ihagurukira gukurikirana inyungu zishingiye ku maraso y’abasivili.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO