Perezida w’Umutwe w’Abadepite wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Johnson, yatangaje ko Donald Trump yagize uruhare rukomeye mu gushishikariza bamwe mu badepite b’ishyaka ry’Abarepubulikani gutora umushinga mugari w’itegeko rigamije kugabanya imisoro no kongera ingengo y’imari ya Leta.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Johnson yavuze ko Trump yahamagaye bamwe mu badepite mu masaha ya nijoro, mu rwego rwo kubashishikariza gushyigikira uwo mushinga.
Ati:“ Yagize uruhare runini cyane muri uru rugendo.” Johnson yavuze ko Trump yakomeje kwandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ijoro ryose, agaragaza ko yifuza ko iryo tegeko ritambuka.
Johnson yakomeje asobanura ko urugendo rwo kwemeza uwo mushinga rutari rworoshye, kuko rwabaye urwo kwihangana no guhangana n’imbogamizi nyinshi.
Ati:“ Byasabye kwihangana gukomeye cyane.” Yongeyeho ko kuva ku wa Gatatu kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Abarepubulikani batari bwumvikane ku mushinga. “Benshi bagombaga gufata umwanya uhagije ngo basuzume impinduka zakozwe n’Umutwe wa Sena kuri uwo mushinga.”
Hari bamwe mu badepite b’Abarepubulikani bari banze gushyigikira uwo mushinga, ariko baje guhindura imyanzuro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ibintu byafashwe nk’impinduka ikomeye.

Abadepite b’inkonkombwa (hardliners) barwanya ikoreshwa ry’amafaranga menshi ya Leta, nka Ralph Norman wo muri Carolina y’Epfo, bavuze ko “uwo mushinga ntiwari ukwiye kwemerwa”, mu gihe Keith Self wa Texas yashidikanyije ku butabera bwawo. Ariko ku isaha ya saa munani z’ijoro, bamwe mu bari banze kuwutora bagaragaye bishimye nyuma yo gutora, bari kumwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mike Johnson.
Icyakora, uwo mushinga ntabwo wahinduweho na gato. Wemejwe uko wari umeze.
Kuti uyu wa Kane, Umutwe w’Abadepite wemeje ko uwo mushinga wa Perezida Trump w’itegeko rigamije kugabanya imisoro no kongera ingengo y’imari ya Leta ujya kwigwaho n’Inteko Rusange. Muri rusange, abadepite 219 batoye yego, mu gihe 213 batoye oya.
Johnson yakomeje gushaka amajwi no guhuriza hamwe abadepite b’ishyaka rye. Abadepite nka Victoria Spartz wa Indiana na Thomas Massie wa Kentucky, bombi bari bamaze gutora oya, basohoka mu cyumba cy’inama ya Johnson ariko ntibagira icyo batangaza.
Kubera ko Abademokarate bose banze uwo mushinga, Johnson yari afite amajwi make y’Abarepubulikani atarenze atatu. Nyamara kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, batanu bari bamaze gutora “oya”.
Barimo Thomas Massie wa Kentucky, wanze iyo verisiyo y’itegeko yatorewe mu kwezi kwa Gicurasi, avuga ko izamura imyenda ya Leta; Brian Fitzpatrick wa Pennsylvania, umwe mu badepite b’Abarepubulikani batavugirwamo, wanguranye atora “oya” ahita asohoka kimwe n’abandi barimo Andrew Clyde wa Georgia na Victoria Spartz wa Indiana.
Gusa hari n’abandi bagera ku munani bataratora, barimo abigeze kugaragaza impungenge ku bijyanye n’ingaruka z’ubukungu. Bamwe muri bo barimo kugirana ibiganiro bya nyuma na Perezidaw’Umutwe w’Abadepite Johnson.
Mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro ku isaha ya Washington, Perezidaw’Umutwe w’Abadepite Johnson yari agikomeje kuganira n’abadepite batari bafata icyemezo.
Depite David Valadao wo muri California, wari umaze igihe yerekana ko atishimiye igabanywa ry’ingengo y’imari y’ivuriro rya Leta (Medicaid), na we yari ataratora. Nyuma y’iminota mike, Valadao yatoye yego yemeza uwo mushinga.

Johnson yagaragaje icyizere, ati: “Uyu munsi warangiye twungutse byinshi. Twaganiriye na benshi mu badepite bacu, tugerageza gukuraho impungenge zose zagaragaraga.
”Turi ahantu heza. Uku ni ko amategeko akwiye gukorwa. Ndakeka ko abakurambere bashinze igihugu bifuza ko ibintu bigenda gutya.”
Yakomeje agira ati:“ Tugiye kugeza ku gihugu umushinga ukomeye kandi mwiza — gahunda ya Perezida Trump ya ‘America First’. Ni umushinga mwiza ku gihugu.”
Tom Emmer, Umuyobozi ushinzwe guhuza abayoboke b’ishyaka mu Nteko (Majority Whip), yabwiye Reuters ati:“ Hari buze kuba amatora nijoro, dushyireho amategeko ayobora uwo mushinga, hanyuma twinjire mu mpaka n’amatora ya nyuma.”
Depite Andy Harris wa Maryland, uyoboye agatsiko k’Abarepubulikani b’inkonkombwa (Freedom Caucus), yagize ati: “ Namenye nza ko anatoye ‘oya’. Kand amajwi yo kuwushyigikira ataraboneka uko bikwiye.”
Trump, wifuza ko uwo mushinga wemezwa mbere y’itariki ya 4 Nyakanga, Umunsi w’Ubwigenge wa Amerika, yahuriye muri White House n’abadepite bari bagaragaje ko batawushyigikiye. Nyamara, kubera ko amahirwe yo gutsinda atari menshi, abayobozi b’Abarepubulikani batinze gutora, baganira n’abadepite batarafata umwanzuro.
Depite Lisa McClain, uyoboye inama y’Abarepubulikani, yavuze mu ijoro ryo ku wa Gatatu ati: “Ubu turi hafi cyane ugereranyije n’amasaha make ashize. Ndatekereza ko ndibujye ku meza y’Inteko — nubwo byaba saa yine cyangwa saa tanu.”
Frank Lucas, umudepite wa Oklahoma umaze imyaka 30 muri Kongere, we yagize ati:“ Dukora ibintu hano… ariko tubikora mu buryo bubabaza, buciriritse, budasobanukiwe. Imitekerereze, guhangana no kwitwararika byarushijeho gukomera.”
Depite Andy Barr wa Kentucky yavuze ko hari bamwe bari batangiriye ku “oya” ariko batangiye kwiyumvamo guhindura umwanzuro. White House yakomeje kugirana ibiganiro n’abadepite bagifite impungenge.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO










