Umuraperi Snoop Dogg yatangaje ko atishimira uburyo ibikorwa bya LGBTQ+ bigaragarizwa mu mafirime y’abana, kuko ngo bituma abana babaza ibibazo bigoye gusubizwa.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro cya podcast giherutse, aho yibutse uko umwuzukuru we yagize icyo abaza igihe barebaga filime ya Lightyear yakozwe na Disney na Pixar mu 2022.
Muri iyo filime, harimo agace karimo umuryango w’ababyeyi babiri b’abagore bagaragazwa basomana ndetse nyuma bakabyarana umwana.
Mu kiganiro cyasohotse ku wa 20 Kanama kuri podcast yitwa It’s Giving, Snoop w’imyaka 53 yavuze uburyo umwuzukuru we yamubajije ikibazo mu gihe filime yari ikirebwa.
Ati: “Baravuga ngo ‘yabyaranye n’umugore’. None umwuzukuru wanjye mu gihe cyo mu filime arambaza ngo, ‘Sogoku? Umugore abyarana ate n’undi mugore kandi bose ari abagore?’”
Snoop yavuze ko icyo gihe yumvise arakaye cyane mu nzu mberabyombi, ati: “Nari nje kureba filime gusa, sinari niteguye ibi bibazo.”

Aho gusubiza uwo mwana, yavuze ko yamubwiye ngo akomeze arebe filime. Ariko umwuzukuru we ntiyacogoye, akomeza kubaza ati: “Ariko se Sogoku, bavuze ko ari abagore bombi babyaranye. None byagenze bite?”
Snoop yasobanuye ko yamucecesheje, amubwira ati: “Reba filime iracyakomeza,” ndetse amusaba kurya ijugu( popcorn), aregereje. Nyuma yongeyeho ko yari yaje kwisinzirira no kureba filime, ariko aza gukangurwa n’ibibazo by’umwana we.
Ati: “Byatumye ntinya kongera kujya mu nzu mberabyombi. Muteramo ibintu ntazi uko bimeze. Byanyobeye. Nibajije nti ‘Ese ibi bizageza hehe filime?’ Aba ni abana, kuki babibereka? Bari bukubaze ibibazo… kandi ntawabaha igisubizo cyanyacyo.”

Disney
Muri icyo kiganiro, Snoop yanagarutse ku bintu bijyanye na LGBTQ+ “bishyirwa hose.”
Kuva filime Lightyear yasohoka mu 2022, yerekana abasomana yateje impaka zikomeye mu bihugu bimwe.
Saudi Arabia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byayibujije guca mu mu nzu ya sinema.
Muri Leta ya Oklahoma muri Amerika, sinema imwe yanashyizweho itangazo riburira abareba iyo filime, inavuga ko izajya isimbuka ako gace k’abasomana.
Byigeze no kuvugwa ko ako gace kasibwe muri filime, nk’uko Variety yabitangaje, ariko nyuma kasubijwemo bitewe n’uko abakozi ba Disney na Pixar batishimiye uburyo uwari CEO wa Disney, Bob Chapek, yitwaye ku itegeko rya Florida rizwi nka “Don’t Say Gay bill.”
Abakinnyi b’ingenzi muri Lightyear barimo Uzo Aduba na Chris Evans bari mu bashyigikiye icyemezo cya Disney na Pixar cyo gusubizamo ako gace k’abasomana.