• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 4, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Umuraperi Boy Chopper yasabye ubufasha bwo gutaha avuye muri Cambodia

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 25, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuhanzi nyarwanda Mbarushimana Moise uzwi ku izina rya Boy Chopper mu njyana ya Hip Hop, arimo gusaba ubufasha bwo gutaha mu Rwanda, nyuma yo kumara igihe afungiye mu gihugu cya Cambodia mu buryo butemewe n’amategeko, aho bivugwa ko yajyanweyo n’abantu bamushutse bamwizeza akazi.

Boy Chopper, wamamaye mu ndirimbo zirimo 420, 24/7 na 911, bivugwa ko yagiye muri Cambodia ashakisha akazi ko kwigisha.

Icyakora, amakuru yashyizwe ku rubuga rwa GoFundMe n’inshuti ye ya hafi agaragaza ko agezeyo yahise afungirwa ahantu hasobanurwa nk’ikigo gikorerwamo uburiganya (scam compound), aho yamaze amezi agera kuri icyenda.

Amakuru akomeza avuga ko uyu muhanzi yabashije gutoroka ku wa 16 Mutarama, nyuma y’igikorwa cyakozwe na Polisi ya Cambodia yagabye igitero kuri icyo kigo.

Boy Chopper umuhanzi nyarwanda ukeneye ubufasha ngo abashe kugaruka mu Rwanda

Nyuma yo gutoroka, Boy Chopper bivugwa ko yahise asigara adafite aho ajya, adafite ibyangombwa by’inzira ndetse n’ubushobozi bwo gusubira mu gihugu cye.

Leigh Woods, wagaragaje ko yigeze kuba umurinzi (guardian) wa Mbarushimana mu gihe yari mu Rwanda, yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwa Facebook, avuga ko Boy Chopper yagizwe victime y’ubucuruzi bw’abantu (human trafficking).

Ati: “Moise ni umwe mu bana nigeze kurera mu Rwanda. Yajyanywe muri Cambodia ajyanwa mu bikorwa by’uburiganya, ahamara amezi icyenda. Yagize amahirwe atoroka, ariko ubu yarabuze.”

Uyu Leigh Woods yongeyeho ko hari ibiganiro biri gukorwa n’inzego zitandukanye zirimo za ambasade, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM), n’izindi nzego bireba, hagamijwe gushakira Boy Chopper uko ataha mu Rwanda amahoro.

Ku rubuga rwa GoFundMe, hagaragajwe ko uyu muhanzi ubu atuye mu mujyi wa Phnom Penh, ariko akaba adafite pasiporo cyangwa ibyangombwa bimwemerera gusubira mu Rwanda.

Bivugwa kandi ko n’amikoro adahagije ari imwe mu mpamvu zimubangamiye.

Ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga bwatangijwe n’inshuti ye yitwa Itslaaah L, bukaba bugamije gukusanya amapawundi 2,553 (asaga miliyoni 4.3 z’amafaranga y’u Rwanda), azifashishwa mu kugura itike y’indege, kwishyura ibyangombwa by’inzira n’ibindi bikenerwa byose.

Mu butumwa bwashyizwe hanze, hagaragajwe ko kubura ibyangombwa n’amafaranga byatumye Boy Chopper adashobora kuva muri Cambodia, n’ubwo yaba yaravuye mu maboko y’abamufungaga.

Ku rundi ruhande, itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rumenye niba hari iperereza riri gukorwa kuri iki kibazo, ariko nta gisubizo cyabonetse kugeza inkuru itambutse.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza ikibazo cy’uburiganya bukorerwa urubyiruko n’abahanzi, aho bamwe bashukwa n’amasezerano y’akazi hanze y’igihugu, bagasanga baguye mu mutego w’abacuruza abantu.

Abasesenguzi basaba ko hakomeza gukazwa ingamba zo kwigisha abantu kwitondera ayo masezerano, by’umwihariko ajyanye n’ingendo zo kujya gukora mu mahanga.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Umusigiti wa Giporoso ugiye kwimurwa kubera kwagura umuhanda Prince House–Masaka

Next Post

“Abandi bana”: Clarisse Karasira yagarutse ku muziki ufasha umuntu kwiyakira

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

by Alex RUKUNDO
18 hours ago

Umunyarwanda Tuma Basa yasezeye kuri YouTube yagezemo mu 2018 ayobora igice cya ‘Urban Music’ ubu akaba akuriye icya ‘Black Music...

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

by Alex RUKUNDO
19 hours ago

Agahinda k’abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana mu bitaramo bitandukanye, kongeye kuzamurwa n’umufana wasomeye Winnie Nwangi mu...

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

by Alex RUKUNDO
20 hours ago

Nyuma y’ibyumweru bike umuraperi w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi ku mazina nka “Diddy” yagabanyirijweho amezi abiri ku gifungo yari yakatiwe, itariki...

Next Post
“Abandi bana”: Clarisse Karasira yagarutse ku muziki ufasha umuntu kwiyakira

“Abandi bana”: Clarisse Karasira yagarutse ku muziki ufasha umuntu kwiyakira

NAMM 2026: Alyn Sano yafunguye imiryango mishya ku ruhando mpuzamahanga

NAMM 2026: Alyn Sano yafunguye imiryango mishya ku ruhando mpuzamahanga

Indirimbo John Blaq yakoranye na Justin Bieber irasohoka bitewe n’umukino uribuhuze Man United na Arsenal

Indirimbo John Blaq yakoranye na Justin Bieber irasohoka bitewe n'umukino uribuhuze Man United na Arsenal

“Mubavuga nabi, bahisemo gukoresha TikTok live nk’ijwi ry’abahanzi” – Eddy Kenzo
Uncategorized

“Mubavuga nabi, bahisemo gukoresha TikTok live nk’ijwi ry’abahanzi” – Eddy Kenzo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera
Imyidagaduro

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana
Imyidagaduro

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo
Imyidagaduro

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.