Abakunzi b’umuziki muri Nigeria no hanze yayo baguye mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umuhanzi ukizamuka, Ifunanya Nwangene, wapfuye mu mpera z’icyumweru gishize azize kurumwa n’inzoka yari yinjiriye mu nzu ye i Abuja, umurwa mukuru wa Nigeria.
Ifunanya Nwangene wari ufite imyaka 26 y’amavuko, yamenyekanye cyane mu 2021 ubwo yitabiraga irushanwa The Voice Nigeria, aho yagaragaje impano idasanzwe mu njyana zitandukanye zirimo jazz, soul, opera n’umuziki wa kera. Yafatwaga nk’umuhanzi ufite ejo hazaza heza mu muziki wa Nigeria.
Nk’uko byatangajwe n’inshuti ze za hafi, Ifunanya yari asinziriye maze akangurwa no kurumwa n’inzoka, bikavugwa ko mu nzu ye haje no kubonekamo inzoka ebyiri. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje inzobere mu kwita ku nzoka irimo gusohora inzoka yo mu bwoko bwa cobra mu nzu ye, bituma benshi bagira ubwoba n’agahinda.
Sam Ezugwu, inshuti ya hafi ya Ifunanya ndetse akaba ari mu bayobozi b’inzu ya muzika yakoreragamo, yabwiye itangazamakuru ko uyu mukobwa yari umuhanzi uri kuzamuka cyane. Yavuze ko bari mu myiteguro yo gutegura igitaramo cya mbere cya Ifunanya wenyine muri uyu mwaka.
Nyuma yo kurumwa n’inzoka, Ifunanya yabanje kujyanwa ku bitaro biri hafi y’aho yari atuye, ariko basanga nta muti urwanya ubumara bw’inzoka (antivenom) uhari, bituma bamwohereza ku bitaro bikuru. Gusa na ho byaje kugaragara ko hari ubuke bw’imiti ikenewe.
Sam Ezugwu yavuze ko nubwo abaganga bagerageje uko bashoboye, ubuzima bwa Ifunanya bwakomeje kujya ahabi kugeza apfuye, mbere y’uko babona imiti yose yari ikenewe.
Urupfu rw’uyu muhanzi rwongeye gukangura impaka ku rwego rw’ubuvuzi muri Nigeria, by’umwihariko ku bijyanye n’ibura ry’imiti n’uburyo ibitaro byita ku barwayi. Byabaye kandi mu gihe hakomeje kumvikana ibibazo by’uburangare mu mavuriro atandukanye.
Nubwo urupfu ruterwa no kurumwa n’inzoka rukunze kugaragara cyane mu bice by’icyaro, urw’uyu muhanzi rwatunguye benshi kubera ko yari atuye mu gace gateye imbere mu murwa mukuru.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rigaragaza ko kurumwa n’inzoka z’ubumara ari ikibazo gikomeye gikerenswa mu bihugu byinshi byo mu turere dushyushye, aho Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ibarurwamo impfu zibarirwa mu bihumbi buri mwaka.








