Umuhanzi w’imideli wo muri Uganda, Mr. Wind, witwa John Mukwaya, yavugishije abantu nyuma yo gutera umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ashinja Bebe Cool na Bobi Wine ibintu bikomeye.
Mu kiganiro yagiranye na Spark TV, uy’umuhanzi wamamaye mu ndirimbo “Juba” yavuze ibintu bikomeye atitatagiriye.
Mr. Wind yatangiye agaruka ku bihembo bya PAM Awards byabaye mu mwaka wa 2010, aho avuga ko yakorewe akarengane ubwo yamburwaga igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Reggae.
Nk’uko abivuga, indirimbo ye “Juba”, yari yarigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki batandukanye icyo gihe, yagombaga kwegukana icyo gihembo kurusha “Kasepiki” ya Bebe Cool ari nayo yahawe ishimwe.
Ati: “Nta buryo na bumwe Kasepiki yari gutsinda Juba mu irushanwa ririmo ubutabera. Indirimbo yanjye niyo yari kunzwe cyane mu mujyi icyo gihe.”
Ariko ibyo ntibyarangiriye aho, kuko yanikomye Bobi Wine, umuyobozi w’ishyaka NUP, amushinja ku mushishura imyambarire ye n’imyitwarire mu buhanzi atabimusabye.
Mr. Wind avuga ko bimwe mu biranga isura ye n’uburyo yiyerekana nk’umuhanzi byariganyijwe, bikozwe mu buryo bwo “gukoporora no gucomokora”, ibintu byamugaragaje nk’uwarengagijwe kandi utahawe agaciro.
Ati: “Bafashe byose — imyambarire, uburyo bwo kwiyerekana — ntibanagira na rimwe ubushake bwo kuvuga ngo ‘urakoze’.”
Mu gihe ibi birego byose byari bihagije kugira ngo bitere impaka ku mbuga nkoranyambag, Mr. Wind yanatangaje inkuru ibabaje, avuga uburyo yabuze umugore we witabye Imana azize indwara y’umwijima.
Uyu muhanzi yabitangazanyije agahinda n’ihungabana ku byamugwiririye, yerekana uruhande rwe rw’umuntu usanzwe rwihishe inyuma y’imvugo zikomeye zikunze kumugaragaraho.