• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Umuhanzi Mr. Wind yikomye Bebe Cool na Bobi Wine

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
September 5, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuhanzi w’imideli wo muri Uganda, Mr. Wind, witwa John Mukwaya, yavugishije abantu nyuma yo gutera umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ashinja Bebe Cool na Bobi Wine ibintu bikomeye.

Mu kiganiro yagiranye na Spark TV, uy’umuhanzi wamamaye mu ndirimbo “Juba” yavuze ibintu bikomeye atitatagiriye.

Mr. Wind yatangiye agaruka ku bihembo bya PAM Awards byabaye mu mwaka wa 2010, aho avuga ko yakorewe akarengane ubwo yamburwaga igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Reggae.

Nk’uko abivuga, indirimbo ye “Juba”, yari yarigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki batandukanye icyo gihe, yagombaga kwegukana icyo gihembo kurusha “Kasepiki” ya Bebe Cool ari nayo yahawe ishimwe.

Ati: “Nta buryo na bumwe Kasepiki yari gutsinda Juba mu irushanwa ririmo ubutabera. Indirimbo yanjye niyo yari kunzwe cyane mu mujyi icyo gihe.”

Ariko ibyo ntibyarangiriye aho, kuko yanikomye Bobi Wine, umuyobozi w’ishyaka NUP, amushinja ku mushishura imyambarire ye n’imyitwarire mu buhanzi atabimusabye.

Mr. Wind avuga ko bimwe mu biranga isura ye n’uburyo yiyerekana nk’umuhanzi byariganyijwe, bikozwe mu buryo bwo “gukoporora no gucomokora”, ibintu byamugaragaje nk’uwarengagijwe kandi utahawe agaciro.

Ati: “Bafashe byose — imyambarire, uburyo bwo kwiyerekana — ntibanagira na rimwe ubushake bwo kuvuga ngo ‘urakoze’.”

Mu gihe ibi birego byose byari bihagije kugira ngo bitere impaka ku mbuga nkoranyambag, Mr. Wind yanatangaje inkuru ibabaje, avuga uburyo yabuze umugore we witabye Imana azize indwara y’umwijima.

Uyu muhanzi yabitangazanyije agahinda n’ihungabana ku byamugwiririye, yerekana uruhande rwe rw’umuntu usanzwe rwihishe inyuma y’imvugo zikomeye zikunze kumugaragaraho.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Indirimbo ya Cindy Sanyu na Omega 256 yarebwe na miliyoni 2 kuri YouTube mu gihe gito

Next Post

Patrick Salvado yashyize umucyo ku makuru amaze igihe avugwa ku mugore we Daphine

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
55 minutes ago

Mu gihe benshi bamumenyereye nk’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda, Niyitegeka Gratien, uzwi nka Papa Sava, amaze imyaka irenga...

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
2 hours ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
23 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Next Post
Patrick Salvado yashyize umucyo ku makuru amaze igihe avugwa ku mugore we Daphine

Patrick Salvado yashyize umucyo ku makuru amaze igihe avugwa ku mugore we Daphine

Zayra Baby yashyize ahagaragara impamvu yatumye atagaragara cyane kuri murandasi

Zayra Baby yashyize ahagaragara impamvu yatumye atagaragara cyane kuri murandasi

Rahmah Pinky yatangaje uko afata Cindy na Sheebah

Rahmah Pinky yatangaje uko afata Cindy na Sheebah

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira
Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro
Ubuzima

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.