• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, January 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubuzima

Umubyeyi yasabye imbabazi kubera umwana we w’imyaka 13 wapfuye nyuma yo kwigana ibica kuri TikTok

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 4, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umubyeyi wo mu Bwongereza yasabye ko hashyirwaho amasomo yigisha abana ingaruka zo gukoresha nabi imyuka ihumanya ikirere, nyuma y’urupfu rw’umukobwa we w’imyaka 13 wapfuye yigana ibyo yari yabonye ku mbuga nkoranyambaga.

Sonia Hopkin yavuze ko umukobwa we, Tiegan Jarman, bamusanze yapfuye mu cyumba cye araramo i Thurmaston muri Leicestershire yapfuye nyuma yo kwigana amashusho yabonaga kurubuga rwa TikTok, ajyanye n’ibikorwa bizwi nka ‘chroming’ byo guhumeka umwotsi wateguwe ngo umuntu asinde.

Hopkin, utuye mu mujyi wa Leicester, yavuze ko Tiegan byahise bitangazwa ko yapfiriye mu rugo rwa se, nyuma yo kuboneka yataye ubwenge.

Tiegan Jarman umukobwa w’imyaka 13 wapfuye azize kwigana ibibera kuri TikTok

Uyu mubyeyi w’imyaka 45 avuga ko umukobwa we yarazwiho gusabana kandi ngo yasekeraga abantu bose.

Umubyeyi we avuga ko umwana we ashobora kuba yaritabiriye iyo migirire irimo guhumeka imyuka ishobora kwangiza ubuzima, igaragara ku mbuga nkoranyambaga.Yagize ati: “Iyo wumva inkuru nk’izi mu binyamakuru, wibwira ko bibaye ku bandi, ntutekereze ko byakubaho. Ni inzozi mbi kurusha izindi.”

‘ingaruka zo gukoresha nabi interineti’

Madamu Hopkin, usanzwe ari umufasha mu by’ubuvuzi mu bitaro bya Leicester Royal Infirmary, avuga ko yahungabanye cyane ubwo yamenyaga ibyabaye, kandi ko ubu ashaka gukangurira abantu kumenya “ingaruka z’iyi myitwarire mibi”.

Uretse gusaba amasomo ajyanye no kwirinda gukoresha nabi imiti n’imyuka ikoreshwa mu ngo, ubusabe bwatangijwe bunasaba ko ababikora bashyiraho ubutumwa busobanutse bwo kuburira ku byago biri ku bipfunyika by’ibyo bikoresho.

Yagize ati: “Twifuza ko byigishwa mu mashuri, ntibibe ingaruka z’imiti yo mu rugo gusa, ahubwo n’ingaruka zo gukoresha nabi interineti. Turashaka ko abantu bamenya ibi kugira ngo hatagira undi uca muri ibi bibabaje.”

Ahavuye isanamu,Sonia HopkinMadamu Hopkin yamaganye urubuga rwa TikTok, asaba ko rwagira icyo rukora kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitazahinduka ibigezweho mu rubyiruko.

Ihuriro ry’abakora ibikoresho bya aerosols mu Bwongereza (British Aerosol Manufacturers’ Association) ryatangaje ko ibisabwa byo kuburira ku byago bisanzwe bihari ku bipfunyika, ariko ko hateganywa kongeramo ubutumwa bunoze kurushaho busobanura ingaruka, guhera muri 2026.

Ku ruhande rwa TikTok, umuvugizi wayo yavuze ko bababajwe cyane n’iyi nkuru ibabaje, anongeraho ko ibirimo bigira ingaruka mbi ku buzima bitemewe kuri urwo rubuga, kandi ko bafata ingamba zo kubikuraho vuba.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Imishinga ikomeye itegerejwe kugena icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda guhera mu 2026

Next Post

Impamvu kuva kuri telefoni kugera kuri mudasobwa ibi bikoresho bishobora guhenda muri 2026

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Inkuru y’ubushuti bwahindutse intandaro y’isenyuka ry’urugo mu Mujyi wa Kigali

Inkuru y’ubushuti bwahindutse intandaro y’isenyuka ry’urugo mu Mujyi wa Kigali

by MUNYANKINDI Alphonse
5 hours ago

Inkuru ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ni iy’umuryango wavuzwemo ibibazo bikomeye by’ubuhemu, nyuma y’uko umugabo afatiye umugore...

Rayon Sports yabuze inkingi ikomeye mu buvuzi: Urwibutso rwa Dr. Mugemana Charles wasigiye amateka akomeye umupira w’u Rwanda

Rayon Sports yabuze inkingi ikomeye mu buvuzi: Urwibutso rwa Dr. Mugemana Charles wasigiye amateka akomeye umupira w’u Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Dr Mugemana Charles niwe mu bakozi ba Rayon Sport bari bayirambyemo cyane agiye aba Rayon bakimukeneye Umuryango wa Rayon Sports...

Imibereho n’imyitwarire bigira uruhare mu kugwa kw’amabere: Ibyo abagore bakwiye kumenya n’ibyo kwitondera

Imibereho n’imyitwarire bigira uruhare mu kugwa kw’amabere: Ibyo abagore bakwiye kumenya n’ibyo kwitondera

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Kugwa kw’amabere y’abagore n’abakobwa ni ingingo ikunze gutera impaka n’ibihuha byinshi, cyane cyane mu muryango nyarwanda aho usanga hari imyemerere...

Next Post
Impamvu kuva kuri telefoni kugera kuri mudasobwa ibi bikoresho bishobora guhenda muri 2026

Impamvu kuva kuri telefoni kugera kuri mudasobwa ibi bikoresho bishobora guhenda muri 2026

Kubura umwana wanjye nabyo biri mu bya gira agahinda gakomeye – Yampano

Kubura umwana wanjye nabyo biri mu bya gira agahinda gakomeye - Yampano

Ubumwe bw’abahanzi bwagaragariye muri The New Year Groove

Ubumwe bw’abahanzi bwagaragariye muri The New Year Groove

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool
Imyidagaduro

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.