Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Itumanaho muri Uganda (UCC), George William Nyombi Thembo, yemeje ku mugaragaro ko internet rusange yahagaritswe muri Uganda.
Kuva ku wa Kabiri saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), abaturage babarirwa muri za miliyoni muri Uganda ntibari bagishobora kongera gukoresha internet nyuma y’uko ihagaritswe muri iki gihugu.
Mu kiganiro n’itangazamakur Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe itumanaho muri Uganda, Nyombi Thembo, yatangaje ko internet yahagaritswe mu gihugu, kandi ko byakozwe ku mpamvu zemewe zo kubungabunga umutekano rusange n’ituze, mu rwego rwo kwitegura amatora y’abakuru bigihugu yatagiye ukuri uyu munsi tariki ya 15 Mutarama 2026.
Yashamangiye ko serivisi za internet, zirimo imbuga nkoranyambaga, ubutumwa bwa email, kuruba amashusho ukoresheje murandasi (video streaming), no gusura imbuga za internet (web browsing), zizakome kudakora neza kugeza igihe internet izasubiriraho. Gusa, Nyombi ntiyatangaje igihe internet izgarukiraho.
Itangazo ry’ihagarikwa rya internet ryatanzwe rishingiye ku mpamvu zemewe zo kurinda umutekano w’igihugu, umutekano rusange n’ituze. Iri hagarikwa ryatangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 13 Mutarama 2026 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aya mategeko y’ihagarikwa rya internet azakomeza gukurikizwa kugeza igihe urwego rubishinzwe ruzatangaza ko internet yasubijweho.
Internet rusange yahagaritswe gukoreshwa ku imbuga nkoranyambaga, gusura imbuga za internet, kureba amashusho kuri murandasi, serivisi za email z’abantu ku giti cyabo, porogaramu zo koherezanya ubutumwa, n’izindi serivisi zitandukanye.








