Mu gihe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wa 2026 wizihizwa ku wa 8 Werurwe, insanganyamatsiko mpuzamahanga igira iti: “#GiveToGain”, iri ku isonga, iyi nsanganyamatsiko ishishikariza abantu kugira umutima wo gutanga no gukorana kugira ngo bagere ku iterambere n’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo.
Muri Uganda, ikigo BM Publications, kizwiho guteze imbere umuco, impano n’ibirango bitandukanye, cyateguye ubukangurambaga kifashishije abakobwa batatu bafite imbaraga mu itangazamakuru barimo: Viana Indi, Christine Nampeera na Imo Unusual. Aba bakobwa abakunze kugaragaza urukundo, ubwisanzure no gufashanya, ibintu bishobora gutanga amahirwe yangera kuri bose.
Mu mafoto yafotowe agaragaza imyambarire, udushya twifashisha ubwenge bukorano (IA) n’ubufatanye bw’abagore, ibi kandi bigaragaza uruhare rw’abagore mu kubaka ejo hazaza harambye. Ibi bijyanye n’insanganyamatsiko y’umunsi wahariwe abagore igira iti “Leading yhe Change: Women Shaping a Sustainable Future” (Abagore bagamije impinduka y’ejo hazaza harambye).
Viana Indi, azi nka “VybQueen” muri Uganda, n’umwe mu banyamakuru bagezwho bari kuzamuka cyane. Akaba afite izina rikomeye mu biganiro After 5 kuri NBS TV na Next Brunch kuri Next Radio. Si ibyo gusa kuko akora nk’umushyushyarugamba (MC)ndetse akaba anakorana n’ibigo by’ubucucruzi, yagaragaje ubudasa bwe binyuze mu ijwi rye rikomeye ku maradiyo n’ubushake bwo gutsinda, ibi bikaba biha urubyiruko imbaraga cyane cyane abakobwa bo muri Uganda gukurikira onzozi zabo.
Yagize ati: “Ndi umukobwa wubatse izina, nubwo nahuye n’imboganizi n’ibirangaza byinshi, ndashimangira ko nifuza gufasha abakobwa bakiri bato kugira ngo babashe kwiyubakira ejo hazaza. Iyo dutanze, natwe tugira icyo twunguka—kandi tugomba guteza imbere uburinganire.”
Ku munsi mpuzamahanga w’umugore, harimo gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga rya digital na AI mu guteza imbere impinduka no guhanga udushya bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Christine Nampeera, azwi cyane mu kwamamaza hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga, ni n’umunyamakuru ukora ibiganiro bica kuri televiyo na radiyo cya Youtube (podcast 3 Truth, No Lie) ikorera muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse akaba nafite ibikorwa bikomeye bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga. Kaba yaranamamaye cyane mu bijyanye n’imyambarire igaragaza ubwiza bw’umubiri w’umugore (curvy fashion). Kandi yiyubatse nk’umunyemari n’umunyabugeni mu gukora ibikubiyemo (content creator), kuva mu bijyanye n’ikoranabuhanga kugeza ku butumwa yahaye abakobwa bwo kwigirira icyizere.
Yagize ati: “Witondere umugore utaranyuzwe ndetse agacirwaho imanza. Iyo agarutse, agarukana imbaraga nyinshi icyo gihe aba atagisubizwa inyuma.”
Mu bukangurambaga bwa BM Publications, Nampeera yifashishije insanganyamatsiko #GiveToGain mu guharanira uburinganire, akoresheje AI n’udushya mu guteza imbere abagore.
ImoUnusual, wigeze kwegukana ibihembo mu bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga, ahuza umuco wa Zimbabwe igihugu akomokamo n’uwa Uganda. Yamenyekanye cyane kumbuga nka TikTok na Instagram, aho akunze gukorera udukino (Skits) mu Luganda n’uburyo bwo kugaragaza umuco w’akarere.
Yagize ati: “Nkatwe ku giti cyacu, gutanga ubufasha n’ibisobanura ko twamagana imyumvire ipfobya abagore, guhangana n’ivangura no kwishimira intsinzi z’abagore.”
Ikibanzweho kuri uyu munsi muzamahanga w’abagore , n’iko Imo yagerageje gutanga urubuga, mu rwego rwo guteza imbere uburinganire, avuga ko gufashanya hagati y’abagore n’abagabo bishobora gufasha umuryango kurushaho gukomera.
Ubu bukangurambaga bwateguwe na BM Publications i Kampala, si amafoto gusa yafashwe; cyane ko harimo n’ubutumwa buhamagarira abantu kugira uruhare mu mpinduka. Insanganyamatsiko “Leading the Change: Women Shaping a Sustainable Future” ni yo yizweho cyane muri uku Ukwezi kwa Werurwe 2026, nk’uko byashyizwho bikanatangazwa na National Women’s History Alliance.
NWHA igaragza uruhare rw’abagore mu kuyobora impinduka ku bibazo by’ikirere, ubukungu, ubuzima n’iterambere rirambye—biruta insanganyamatsiko rusange ya IWD.
Mu gihe aba bagore bakomeje kuyobora impinduka binyuze mu mbaraga no gufashanya, bibutsa Abanya-Uganda ko iyo abagore batera imbere bafashanya,
Bityo, abantu bose barasabwa kwifatanya n’ikorwa #GiveToGain kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umugore: tangaubivanye ku mutima, twese twunguke.











