Ikigo gishinzwe imiyoborere n’iterambere ry’umujyi muri Uganda, Kampala Capital City Authority (KCCA),kigiye gushyira ahagaragara gahunda nshya mu rwego re’ubwikorezi, izakuraho imodoka nto zitwara abantu mu buryo bwarusange (taxi) gufata no gukuriro abagenzi ahantu hatagenwe.
Iyi gahunda izahindura uburyo taxi zizwiho gutwara abagenzi batarenze 14 zikorera muri Kampala. Kuri ubu, izi modoka n’izo zitwara abagenzi benshi muri iki gihugu, zifata kandi zigakuriramo abagenzi ahariho hoseku muhanda, ibintu biteza impanka n’akajagari mu muhanda ndetse no mu mujyi.
Mu mabwiriza mashya, taxi zemerewe gufata no gukuriramo abagenzi muri parikingi zabugenewe gusa (taxi parks) ndetse n’ahandi habugenewe hari ibyapa byemewe n’amategeko (stages). Gufata no gukuriramo abagenzi ku muhanda, bizwi nka “illegal stages,” bivuze ko bitazongera kwemerwa.
Umuvugizi wa KCCA, Bwana Daniel Nuwabine, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushyira umujyi kuri gahunda, koroshya ingendo no gukemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka kimaze igihe mu murwa mukuru.

Yagize ati: “gufata no gukuriramo abagenzi ahantu hatamewe ntibyemewe, kandi taxi zose zigomba kujya zikorera muri parikingi zabugenewe gusa, si ku muhanda. Turimo gukora n’ubuyobozi bw’amashyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusage muri Uganda (Uganda Taxi Operation Federation) kugira ngo harebwe uburyo ayo mataxi yajya akorera ahabugenewe. Urugero, taxi zose zikorera mu muhanda wa Entebbe zikwiye kujya muri Usafi Park, kandi twatangiye gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza.”
Yanongeyeho ko nubwo bamwe mu batwara taxi bashobora kumva babangamiwe n’izi mpinduka, ubushobozi bw’umujyi bufite aho bugarukira.
Ati: “Bamwe bashobora kuvuga ko basigaye inyuma, umujyi si urambuka ku buryo wakomeza kwaguka. Hari umubare runaka w’abatwara taxi umujyi, kandi uwo mubare ugomba no kunganirwa n’izi modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange kandi bunini ( mass transport).”
Kampala ifite parikingi zemewe aho taxi zigomba gukorera, harimo:
• Old Taxi Park
• New Taxi Park
• Usafi Park (taxi zikorera mu muhanda wa Entebbe)
• Namayiba Taxi Park
• Kisenyi Taxi Park
Niba aya mavugurura ashyizwe mu bikorwa neza, ashobora guhindura buryo bushya n’uko ibihumbi by’abagenzi bakoresha taxi mu buryo bwa buri munsi bazajya babona serivisi byihuse.










