Mu kiganiro cyatambutse kuri Kasuku live, mugitondo cyo ku ya 14 Mutarama 2026, hatangajwe amakuru avuga ko Lueiligiht, afugiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kira, nyuma y’uko atawe muri yombi.
Luwilight, amazina ye yiswe n’ababyeyi Aish Nasubuga, ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kandi uzwi cyane muri Uganda, cyane cyane kuri TikTok. Akekwaho icyaha birimo gutoteza abantu yifashishije ikoranabuhanga ( Cyber harassment).
Mu kiganiro Kasuku yagiranye n’inshuti za hafi ya Luwilight, zavuze ko uyu mu TikToker yarezwe na Bebe Cool amashinja gukomeza gutera ubwoba no gutuka umugore we Zuena Kirema, abicishije ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru atagwa n’ibiro bikora iperereza muri Uganda avuga ko Luwilight ashinjwa kuba yarakoresheje konti mpimbano (face account) kuri Facebook, ayifashisha gutuka no gusebya Zuena umugore wa Bebe Cool.
Byongeye kandi, Luwilight yahakanye ibyo aregwa byose, avuga ko konti ivugwa atari iye kandi ko ntaho ahuriye N’ibiyikorerwaho.
Amakuru avuga ko aregwa n’umuhanzi Moses SSal wamamaye nka Bebe Cool, ndetse bikavugwa ko ashobora uyu mu TikTokera ashobora kujyanywana imbere y’inkiko uyu munsi, gusa isaha nyayo aribugerezwe mu imbere y’ubutabera ntiratangazwa
Bivugwa kandi ko Luwilight yaba yaranakoresheje indi konti y’impimbano kuri TikTok agatera ubwoba Mummy Zu (Zuena Kirema), ariko nanone yabihakanye yivuye inyuma. Luwilightyanze gusaba imbabazi, ashimangira ko iyo konti yakoreweho ibyo bikorwa atari iye. kuri ubu, uyu mu TikToker arahamya ko ari umwere ku birego byose aregwamo.








