Umuhanzikazi ukizamuka Belinda Niwabo, urimo kwamamara ku mazina Kin Bella, yateye utwatsi ibihuha bivugwa ko yaba atwite, ashimangira ko akiri umwangavu kanidi ukiri muto kuburyo atakwishora mu mibonano mpuzabitsina.
Nyuma yo kwigaragaza cyane mu ndirimbo zigiye zitandukanye muri Uganda mu mwaka w 2025, abikesha indirimbo ze ebyiri zakunzwe cyane, Kin Bella byaje ku mumviramo gutagira kuvugwa mu bitangazamakuru byandika inkuru z’ibihuha zivuga ibitandukanye.
Vuba aha, nibwo aya makuru yacicikanye avuga ko yikundira amafaranga cyane (Golddigger), aho amakuru avuga ko Kin abeshya abagabo ko atwite agamije ku biba amafaranga yabo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Kin Bella yamaganiye kure ayo makuru, avuga ko ari ibinyoma bidafite gihamya, ashimangira ko akiri umwana muto ufite imyaka 18, gusa y’amavuko ndetse yongehoko atarakora imibonano mpuzabitsina n’umugabo uwo ari wese.
Yakomeje avuga ko ayo makuru yahimbwe n’abo bahanganye mu muziki, bagamije ku muharabika no gutesha agaciro umwuga we nk’umuhanzi uri gutera imbere byihuse.
Yagize ati: “Ntabwo ntwite. Ndi umwari, kandi sinigeze nkora imibonano n’umugabo n’umwe. Ikindi mukwiye kwibuka n’uko ubu aribwo maze kuzuza umyaka 18, y’amavuko”







