Umuhanzikazi Jowy Landa yongeye kuvugwaho amakimbirane, nyuma y’uko utunganya indirimbo (producer) Bwoy Magical amushinje ko yanze kumwishyura amafaranga y’akazi yamukoreye muri studio.
Nk’uko Bwoy Magicalabitangaza, Jowy Land yakoreye imishinga myinshi y’umuziki muri studio ye, amwizeza ko azamwishyura nyuma ayishoje.
Gusa ngo nubwo izo ndirimbo zasohotse, kugeza ubu aravuga ko atirishyurwa mafaranga y’uwo mushinga.
Uyu muproducer utunganya indirimbo akomeza avuga ko yangiye angerageza kuvugana na Jowy Landa ariko bikamugora cyane.
Avuga ko iyo amuhamagaye rimwe na rimwe yitaba, ariko akamubwira ko ahugiye mu y’indi mushinga arimo gukora, bityo akmwizeza ko za ku muhamagara nyuma ahugutse, ariko nabwo ntabikore.
Bwoy magical kandi avuga ko Jowy Landa yamubwiye ko amafaranga atenganya guhambwa na managers kugira ngo abashe ku mwishyura, ariko avuga ko hashize amezi menshi ataramwishyura ni bura make.
Bwoy Magical ashimangira ko ibyo avuga ari ukuri kandi ko Atari uburyo bwo gutera imbabazi abantu cyagwa gushaka kumenyekana.
Avuga ko akora kazi ke kinyamwuga, bityo akaba ateganya ko azakoresha ubutyo bwose bukoreshwa nk’uko bigenda ku bandi bakora umwuga w’umuziki.
Ikindi kandi, ashinja uyu muhanzikazi kuba yaragize uruhare mu kugererageza kumucecekesha, aho avuga ko hari abantu bahawe amafaranga kugira ngo bakure ku mbuga nkoranyambaga amashusho yashyizeho yagaragazaga ko asaba kwishyurwa.
Yongeyeho ko yagiye anatukwa biciye ahatagirwa ubutwa(comments) na bamwe mu bari bishyuwe, ibintu avuga ko bishobora kwagiza umwuga we ndetse no mu ruhame bikaba byagiza.
Kugeza ubu, Jowy Landa wamenyekanye mu ndirombo “Sab Saba” ntaragira icyo atangaza kuri ibi birego aregwamo n’umuproducer Bwoy Magical, mu gihe abakurikiranira bya hafi umuziki muri Uganda bategereje kumva uruhande rwe kugira ngo hasobanuke neza iby’iki kibazo uko giteye.







