Umuhanzi Mark Bugembe wamamaye ku izina rya Buchaman, yatangaje amakur nyuma y’indirimbo ya Bobi Wine na Juliana Kanyomozi yitwa “Taata Wabana”, avuga ko uburyo iyo ndirimbo yakozwe mu buryo bwuzuye amarangamutima n’ubuzima bwo muri ghetto.
Buchaman yavuze ko iyo ndirimbo itari umushinga usanzwe muri studio, ahubwo ko ari nkuru mpamo ibabaje cyane abari bagize itsinda rya Firebase crew.
Ati: “Indirimbotaata Wabana yagarutse ku buzima bwa Ghetto. Hari umugabo ukora akazi ko gutwara imizigo ku ngorofani (wheelbarrow) mu isoko rwa Owino, watwegereye atubwira inkuru ye — uko yageze mu rugo nimugoroba agasanga umugore we yamaze gupakira ibintu byose akahukana, akamusiga wenyine mu nzu. Byarababaje cyane kandi bihinduka isoko y’amagambo bakoresheje muri y’indirimbo.”
Avuga ko Bobi Wine yababajwe cyane n’iyo nkuru, bituma ahita ajya muri studio kugira ngo iyo nkuru ayicuremo indirimbo ifite ubutumwa.
Buchaman yunzemo ati: “Bobi Wine yahise ajya muri studio, afata umwanya utari muto ya nkuru ayikuramo indirimbo ndetse ayandika n’amagambo ya juliana. Julian yari mu kiganiro kuri Radio. Nyuma, Julian yaje gusoza ikiganiro kuri Radio Capital FM, na we ahita aza muri studio afata igitero kimwe akiririmba neza, indirimbo iragira gutyo.
Ubufatanye bw’aba bahanzi bombi bwahaye y’indirimbo gukundwa n’Abanya-Uganda batari bake, bityo y’indirimbo yunganira amarangamutima yo muri Ghetton’amajwi yuje ubugwaneza arangajwe imbere n’ubutumwa bukora ku mitima y’imiryango myinshi.
Buchaman kandi y’indirimbo yamwibukije ubucuti bukomeye yari afitanye na Juliana Kanyomozi, afata nk’umubyeyi wa mbere muri Firebase Crew.
Ati: “Julianayari nshuti yanye y’akadasohoka. Yakunda kuza kudusura i Kamwokya ashoje akazi ke ko kuri Radio. Yari afaite umwanya uhoraho mu modoka yacu twitaga ‘war bus’ kandi yarazi imvugo nk’inkuru zose za Ghetto. Nta na rimwe twigeze tujyirana amakimbirane, yari nk’umuryango kuri twe.”
Indirimbo Taata Wabana kugeza n’ubu ifatwa nk’imwe mu ndirimbo z’ibihe byose muri Uganda, ishimangira uburyo umuziki ushobora kuba urukuta rwinjira mu buzima, kandi ugahuza imitima y’abari mu buzima butandukanye.







