abahanzi n’abandi bakora mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda bari mu byishimo nyuma y’uko Inteko shinga Amategeko yemeje umushinga w’itegeko rihindura ibyerekeye uburenganzira ku bihangano n’ibifitanye isano na byo (Copyright and Neighbouring Right Amendment, 2025).
Uyu mushinga w’itegeko watowe ku bwiganze bw’amajwi nyuma yo gusomwa ku nshuro ya gatatu, bikaba ari intambwe ikomeye mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro muri iki gihugu.
Iri tegeko rishya ryitezweho gufasha abahanzi kubona inyungu nyinshi mu bihangano byabo, rikanakemura ibibazo byari bimaze igihe birebana n’ikoreshwa nabi ku bihangano.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi wa Uganda National Musicians Federation(UNMF), Eddy Kenzo, yashimye Perezida Yoweri Kaguta Museveni uruhare rwe yagize mu itorwa ry’iri tegeko, anashimira Salim Saleh watumye iri tegeko ryemezwa. Ndetse yabifurije kuramba ku bwi mbaraga bashyize muri iki gikorwa.
Hagati aho, visi perezida wa kabiri wa UNMF, Pallaso, yagaragaje ibyishimo bye abinyujije ku rubuga rwa Instagram, avuga ko iri tegeko ari intsinzi ikomeye ku bahanzi no ku gihugu muri rusange.
Ati: “Nishimiye kuba ndi mu ikipe yatsinze! Itegeko irya copyright ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko—ni intsinzi ikomeye ku ruganda rw’umuziki. Ubu dushobora kubona inyungu mu bihangano byacu no kurushaho guteza imbere igihugu cyacu. Iyi ntsinzi yagezweho binyuze mu bumwe.”
Iri iegeko ryafashwe nk’ishingiro rishya rishobora gukomeza kubaka ubukungu bushingiye ku buhanzi muri Uganda, ndetse rigaha abahanzi ubushobozi bwo kungukira mu bihangano byabo mu buryo buboneye.
Iri tegeko ritowe nyuma y’uko bamwe mu bahanzi batandukanye baburiye Leta ya Uganda ko ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha bari biteguye gukora inyigaragambyo isaba itorwa ry’iri tegeko.










