Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ibisuko, perike n’imishatsi y’inyongera abagore benshi bakoresha ku Isi bishobora kuba birimo ibinyabutabire bifitanye isano na kansere y’ibere, ihungabana ry’imisemburo n’ibibazo bijyanye no kubyara.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bya siyansi bwagaragaje ko mu bwoko butandukanye bw’imishatsi y’inyongera habonekamo ibinyabutabire hafi 50 bishobora kugira ingaruka ku buzima, haba ku mishatsi y’ikorwa mu nganda ndetse n’iva ku bantu.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byasohotse mu kinyamakuru cya American Chemical Society, bituma hasabwa ko uru rwego rw’imishatsi rufite agaciro ka miliyari nyinshi z’amadolari ku Isi rwashyirwaho amabwiriza akomeye yo kugenzura umutekano w’ibicuruzwa byarwo.
Umushakashatsi Dr. Elissia Franklin, wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko abantu benshi baba bizeye ibigo bikora ibyo bicuruzwa nyamara hari igihe bidakurikiza amabwiriza akomeye arengera ubuzima bw’ababikoresha.
Ibinyabutabire bishobora guteza ibibazo ku buzima
Abashakashatsi bakoze isuzuma ku byitegererezo 43 by’imishatsi y’inyongera, basangamo ibinyabutabire bigera kuri 170. Muri byo, 48 biri ku rutonde mpuzamahanga rw’ibishobora guteza ingaruka ku buzima.
Muri ibyo harimo ibikoreshwa mu gutuma imishatsi idafatwa n’umuriro, imiti yica udukoko n’ibindi bintu bishobora guhungabanya imikorere y’imisemburo (endocrine system), igice cy’umubiri kigira uruhare mu kugenzura imisemburo itandukanye.
Abashakashatsi kandi basanze ibinyabutabire 17 bifitanye isano na kansere y’ibere biri mu byitegererezo 36 by’imishatsi y’inyongera basuzumye.

Hari kandi n’ibindi bintu nka organotin, bisanzwe bikoreshwa mu gukora plastike, byagaragaye muri zimwe muri izo ngero, ibintu byatangaje abashakashatsi kuko bitari bikwiye kuboneka mu bintu abantu bishyira ku mubiri.
Bimwe muri ibyo binyabutabire bishobora gutera kuribwa ku ruhu, gutukura, kubyimba cyangwa ibibazo by’imisemburo, bishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo gusama cyangwa ku buzima bw’umuntu muri rusange.
N’umushatsi w’umuntu ushobora kuba urimo ibyo binyabutabire
Mu gihe ubushakashatsi bwabanje bwibandaga cyane ku mishatsi y’ikorwa mu nganda, ubu bushakashatsi bwo bwanasesenguye imishatsi iva ku bantu (human hair) ndetse n’ikorwa.
Igitangaje ni uko hari aho basanze imishatsi iva ku bantu irimo ibinyabutabire byinshi bishobora kwangiza ubuzima kurusha imishatsi y’ikorwa mu nganda.
Dr. Franklin yavuze ko kuba umushatsi wanditseho ko ari “natural” cyangwa “human hair” bidahita bisobanura ko ari uwizewe cyangwa utagira ingaruka ku buzima.
Yasobanuye ko mu gihe imishatsi imwe y’ikorwa mu nganda ishobora kubonekamo ikinyabutabire kimwe gusa giteye impungenge, hari aho basanze imishatsi iva ku bantu irimo ibinyabutabire bitanu cyangwa birenga bishobora guteza ibibazo ku buzima.
Abashakashatsi bavuga ko ibyo binyabutabire bishobora kujyamo mu gihe imishatsi itunganywa ngo irusheho gusa neza, gukomera cyangwa koroshya kuyikoresha.
Uko ibyo binyabutabire byinjira mu mubiri
Imishatsi y’inyongera akenshi ishyirwa mu mazi ashyushye cyangwa igashyushwa kugira yorohere gukorwa mu misatsi itandukanye. Ibi bishobora gutuma imyuka irimo uburozi irekurwa, ishobora kwinjira mu mubiri binyuze mu kuyihumeka.

Hari n’ubwo ibyo binyabutabire byinjira mu mubiri binyuze ku ruhu rw’umutwe, ku ijosi cyangwa ku maso, cyane cyane kuko iyo mishatsi imara igihe kinini ku mubiri, rimwe na rimwe imara ibyumweru cyangwa amezi idakurwaho.
Abantu bamwe bavuga ko iyo bakoresheje iyo mishatsi bagira ibimenyetso birimo kuribwa ku ruhu, gutukura, kubyimba cyangwa guhumeka bigoranye, nubwo ibyo bibaho ku bantu bake.
Harasabwa kugenzura neza uru rwego
Kugeza ubu, abashakashatsi bavuga ko nta buryo bwizewe buragaragazwa bwo gukoresha imishatsi y’inyongera mu buryo butagira ingaruka ku buzima.
Hari inama zimwe zitangwa nko kuyikaraba mbere yo kuyishyira ku mutwe cyangwa kuyishira muri vinegere, ariko ubushakashatsi bwerekanye ko nta gihamya ihagije yerekana ko ibyo byakuraho ibyago byose.
Mu byitegererezo 43 byasuzumwe, bibiri gusa ni byo byagaragayemo ko bidafite ibinyabutabire bishobora guteza ingaruka.
Abashakashatsi basaba ko urwego rw’imishatsi y’inyongera rwagenzurwa cyane, nk’uko bikorwa ku bindi bicuruzwa byo kwisiga, kugira ngo ubuzima bw’ababikoresha burusheho kurindwa.
Dr. Franklin asoza avuga ko abantu benshi bakoresha imishatsi y’inyongera bakwiye gufatana uburemere ibyavuye muri ubu bushakashatsi, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo mu gihe kirekire.










