Kuboneza urubyaro ni imwe mu ngamba z’ubuzima zigamije gufasha imiryango gutegura ejo hazaza habo neza, kurinda ubuzima bw’ababyeyi n’abana, no guteza imbere imibereho myiza. Mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwitabire bw’uburyo bwo kuboneza urubyaro buri ku kigero kiri hejuru ya 58% mu bagore bafite imyaka 15–49 bakoresha uburyo bwa moderne. Iyi ni intambwe ikomeye mu kurwanya impfu z’ababyeyi, kugabanya inda z’impanuka no guteza imbere ubukungu bw’imiryango.
Uburyo bwifashishwa mu kuboneza urubyaro
Mu Rwanda hakunze gukoreshwa uburyo bwinshi butandukanye, harimo:
Udukingirizo (condoms): Dukora neza mu kugabanya ibyago byo gutwara inda no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ibinini (pills): Bifasha guhagarika gusama iyo bikoreshwe neza buri munsi.
Imiti iterwa mu nshinge (injectables): Itangwa buri mezi 2 cyangwa 3, kandi ni bumwe mu buryo bukunzwe cyane mu bagore.
Agakingirizo ko mu nda / Implanon: Gashobora kumara imyaka 3–5, kakaba gafasha gufata neza gahunda y’urubyaro hatabayeho kwibagirwa.
UDI (Intrauterine device): agakpresho gashyirwa mu mura, kagatanga ubwirinzi bw’imyaka igera ku 10 bitewe n’ubwoko.
Uburyo bw’imibereho (natural methods): Bushingiye ku kumenya iminsi y’uburumbuke n’igihe cy’isama , ariko bisaba ubwitonzi n’ubumenyi buhagije.
Ibyiza byo kuboneza urubyaro ku muryango n’igihugu
Abaganga bemeza ko kuboneza urubyaro bifite uruhare runini mu kurinda ubuzima. Dr. Mukamana Béatrice, umuganga w’indwara z’abagore aganira na Impinga.net , yavuze ko “umubyeyi utegura igihe cyo gusama yirinda guhorana intege nke, amaraso make no kuba yashaka kubyara atarabigenewe.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwerekana ko abagore bafite abana bateguwe neza bafite ibyago bicye byo guhura n’ibibazo by’inda zitateguwe kandi abana bavuka bafite ubuzima bwiza. Mu miryango ikoreshamo uburyo bwo kuboneza urubyaro, ubushobozi bwo kwita ku bana no kubashyiraho umwanya uhagije buba bwinshi kurusha abihanganira abana benshi batateguwe.
Umugabo n’umugore—bombi barafatanya
Mu muco nyarwanda, kera byumvikanaga ko kuboneza urubyaro ari iby’abagore gusa. Ariko uyu munsi abaganga n’abajyanama b’ubuzima barakangurira abagabo kubigiramo uruhare.
Dr. Ndayisaba Jean Bosco wo ku bitaro bya Masaka ubwo yaganiraga na impinga.net yagize ati :
“Nta yindi mpamvu igira uruhare mu gutsinda gahunda yo kuboneza urubyaro nko kuba umugabo n’umugore bafatanya. Ibi bikuraho amakimbirane yo mu rugo ndetse bigafasha gufata ibyemezo byubaka umuryango.”
Imbogamizi ziracyahari
Nubwo hari intambwe ikomeye imaze guterwa, haracyari imbogamizi hagati mu baturage. Zimwe muri izo mbogamizi harimo:
Imyumvire: Hari abakirangwa n’imvugo ivuga ko kuboneza urubyaro bitera kutabyara (Sterilite) cyangwa indwara zidakira, kandi ibi si ukuri nk’uko abahanga babigaragaza. Mukamana Esperence waganiriye na Impinga.net yavuze ko kuboneza urubyaro bituma umugore ananirwa kubyara igihe abishakiye yararangije imiti. Nanone bigatera abagore kuma mu gihe bari mu mabanga y’abashakanye
Kubura amakuru ahagije: Imiryango imwe n’imwe ntibona abanyamwuga babaha ubujyanama buhagije ngo babagire inama ku buzima bw’imyororokere ndetse n’inyungu ziri mu kuboneza urubyaro.
Kwigira ku makuru atari yo akwirakwizwa na bamwe mu baturage cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bituma bamwe mu baturage bahuye n’amakuru atariyo kuyemeza nk’ukuri
Icyo abaganga bagira inama
Abaganga basaba ko mbere yo gutangira uburyo bwose, umuntu ahabwa ubujyanama kugira ngo abone uburyo bumukwiye. Bemeza ko uburyo bwose bufite icyo bumarira umuntu bitewe n’imyaka, uko ubuzima bwe buhagaze, n’intego afite.
Dr. Uwase Claudine, ushinzwe serivisi z’ubuzima bw’imyororokere,avuga na Impinga.net yagize ati:
“Uburyo bumwe buba bwiza kuri bamwe bwagera ku bandi bukaba bubi. Ni ngombwa kubonana muganga akagufasha guhitamo uburyo bwiza bukunogeye bujyanye n’imiterere y’umubiri wawe.”
Kuboneza urubyaro si uguhagarika kwiyongera kw’abana, ahubwo ni ugufasha umuryango guteganya ubuzima bwiza, kurinda ubuzima bw’ababyeyi n’abana no kubaka imiryango ifite imbaraga. Kwitabira izi serivisi, gusobanuza iyo hari ibitarasobanutse, no gufatanya nk’abashakanye ni bwo buryo bwizewe bwo kugera ku bukungu n’imibereho myiza y’ejo hazaza.










