Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yageze ku masezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kwakira abimukira bagera kuri 250, mu rwego rwo gufatanya mu gukemura ibibazo byugarije isi by’abimukira.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, aho yavuze ko iki gikorwa ari igice cy’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe kurengera ubuzima n’uburenganzira bwa muntu , ahanini bava mu bihugu bikomeje guhura n’ibibazo by’intambara, ubukene n’ivangura.
“Ni igikorwa kigamije gutanga ubufasha ku bantu bahangayikishijwe n’ahazaza habo. U Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu gufasha abantu bari mu kaga, nk’uko twabikoze n’ubundi mu bihe bishize.Yolande Makolo umuvugisi wa guverinoma y’u Rwanda
Nk’uko byemezwa n’itangazo ryasohowe, aba bimukira bazinjira mu gihugu mu byiciro, aho bazajya bashyirwa mu bigo byabugenewe, bahabwe ubufasha bw’ibanze burimo ubuvuzi, icumbi n’ubujyanama, mu gihe bazaba bategereje ibisubizo bijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi n’ahazaza habo.
Bivugwa ko aba bimukira bashobora kuba baravuye mu bihugu by’Afurika, Aziya cyangwa Amerika y’Epfo, bamwe bakaba barafashwe bari mu nzira berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baciye mu nzira zitemewe.
Iki gikorwa kibaye mu gihe u Rwanda rumaze kumenyerwa ku rwego mpuzamahanga mu kwakira abimukira no kubaha ubuzima bwiza kurusha aho baturutse. Urugero ni nk’abimukira baturutse muri Libya rwakiriye mu myaka yashize, mu bufatanye na HCR (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi).
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika yavuze ko aya masezerano atagamije gusa gukemura ikibazo cy’abimukira, ahubwo anashimangira umubano mwiza hagati ya Washington na Kigali.
Ibi bivuze iki ku Rwanda?
Iki ni ikimenyetso gikomeye cyerekana icyizere ibindi bihugu bikomeje kugira ku Rwanda nk’igihugu gifite amahoro, ubuyobozi bufite icyerekezo, ndetse n’ubushobozi bwo gucunga ibibazo byihutirwa bijyanye n’ubuzima n’umutekano w’abantu.
Byitezwe ko aba bimukira bazatangira kugera mu Rwanda mu mezi ari imbere, mu gihe ibijyanye n’ibikorwa by’iyakira bizaba byarangiye gutegurwa.