• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

U Rwanda na USA bageze ku masezerano yo kwakira abimukira

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
August 6, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yageze ku masezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kwakira abimukira bagera kuri 250, mu rwego rwo gufatanya mu gukemura ibibazo byugarije isi by’abimukira.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, aho yavuze ko iki gikorwa ari igice cy’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe kurengera ubuzima n’uburenganzira bwa muntu , ahanini bava mu bihugu bikomeje guhura n’ibibazo by’intambara, ubukene n’ivangura.

“Ni igikorwa kigamije gutanga ubufasha ku bantu bahangayikishijwe n’ahazaza habo. U Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu gufasha abantu bari mu kaga, nk’uko twabikoze n’ubundi mu bihe bishize.Yolande Makolo umuvugisi wa guverinoma y’u Rwanda
Nk’uko byemezwa n’itangazo ryasohowe, aba bimukira bazinjira mu gihugu mu byiciro, aho bazajya bashyirwa mu bigo byabugenewe, bahabwe ubufasha bw’ibanze burimo ubuvuzi, icumbi n’ubujyanama, mu gihe bazaba bategereje ibisubizo bijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi n’ahazaza habo.

Bivugwa ko aba bimukira bashobora kuba baravuye mu bihugu by’Afurika, Aziya cyangwa Amerika y’Epfo, bamwe bakaba barafashwe bari mu nzira berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baciye mu nzira zitemewe.

Iki gikorwa kibaye mu gihe u Rwanda rumaze kumenyerwa ku rwego mpuzamahanga mu kwakira abimukira no kubaha ubuzima bwiza kurusha aho baturutse. Urugero ni nk’abimukira baturutse muri Libya rwakiriye mu myaka yashize, mu bufatanye na HCR (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi).

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika yavuze ko aya masezerano atagamije gusa gukemura ikibazo cy’abimukira, ahubwo anashimangira umubano mwiza hagati ya Washington na Kigali.

Ibi bivuze iki ku Rwanda?

Iki ni ikimenyetso gikomeye cyerekana icyizere ibindi bihugu bikomeje kugira ku Rwanda nk’igihugu gifite amahoro, ubuyobozi bufite icyerekezo, ndetse n’ubushobozi bwo gucunga ibibazo byihutirwa bijyanye n’ubuzima n’umutekano w’abantu.

Byitezwe ko aba bimukira bazatangira kugera mu Rwanda mu mezi ari imbere, mu gihe ibijyanye n’ibikorwa by’iyakira bizaba byarangiye gutegurwa.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Bebe Cool yageze mu Bwongereza

Next Post

Kizz Daniel yateguje abanya kigali ko azagaruka

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
14 hours ago

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Itumanaho muri Uganda (UCC), George William Nyombi Thembo, yemeje ku mugaragaro ko internet rusange yahagaritswe...

Urupfu rw’umusore ufite ubumuga bwo mu mutwe rwakanguranyije benshi muri Nyamirama

Urupfu rw’umusore ufite ubumuga bwo mu mutwe rwakanguranyije benshi muri Nyamirama

by MUNYANKINDI Alphonse
17 hours ago

Abatuye Umurenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza bakomeje kuba mu gahinda n’akantu, nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rw’umusore wari...

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

by MUNYANKINDI Alphonse
18 hours ago

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo gikomeye cyo guhana Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o,...

Next Post
Kizz Daniel yateguje abanya kigali ko azagaruka

Kizz Daniel yateguje abanya kigali ko azagaruka

Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2025 ryafunguwe ku mugaragaro i Kigali

Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2025 ryafunguwe ku mugaragaro i Kigali

Adesope Olajide yageze mu Rwanda

Adesope Olajide yageze mu Rwanda

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool
Imyidagaduro

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.