Abayobozi ba Ukraine bishimiye itangazo rya Donald Trump ryo kohereza intwaro z’agaciro ka miliyari z’amadolari mu gihugu cyabo, mu gihe u Burusiya bwabirwanyije buvuga ko ari amagambo adafite ishingiro n’igitutu kitarimo ubushobozi.
Ibi byatangajwe mu nama yabereye muri White House hagati ya Trump na Mark Rutte, Umunyamabanga Mukuru wa NATO, aho Trump yemeye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izohereza ibikoresho bya gisirikare bikomeye, birimo na sisitemu za Patriot, izishinzwe kurasa indege ziri mu kirere, hamwe n’ibisasu byo kurinda ikirere.
Trump yavuze ko iyo nkunga izatangwa binyuze ku bufatanye n’u Budage n’abandi banyamuryango ba NATO, kandi ko yishyuwe n’abafatanyabikorwa bo ku mugabane w’u Burayi.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yagize ati:“ Ndashimira Perezida Trump ku bushake bwe bwo gushyigikira uumutekano w’abaturage bacu,” Perezida Zelenskyy, ubu butumwa yabutangaje mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa kabiri.
Zelenskyy yongeyeho ko na mbere y’iyo nama yagiranye ibiganiro “byubaka” na Keith Kellogg, umwe mu bajyanama ba Trump muri politiki mpuzamahanga, ndetse ko nyuma y’inama yaganiriye naba bayobozi bombi.
Andrii Kovalenko, umwe mu bagize Inama y’Igihugu ishinzwe umutekano n’ubwirinzi wa Ukraine, yavuze ko iryo tangazo ryakiriwe nk’inkuru nziza. Ati:“ Ni byiza cyane, ni intambwe ikomeye.”
Abandi banyapolitiki bakomeye b’i Kyiv bavuze ko ibi bishobora gusubiza ku murongo umubano wa Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari warangiritse nyuma y’inama idakunze kuvugwaho rumwe yahuje Trump na Zelenskyy mu 2020.
Mariana Bezuhla, depite wigenga utavuga rumwe na guverinoma ya Zelenskyy, yamaganye iryo tangazo avuga ko “imikino y’amarenga”. Yanditse kuri konti ye ati:“ Trump yahaye Putin andi masaha 50 ngo afate Ukraine.”

Yashimangiye ko ingabo z’u Burusiya zikomeje kwinjira mu mijyi yo mu burasirazuba nka Dnipro na Kramatorsk, ati:“ Carte blanche rwose — byose biraberewe.”
Amakuru dukesha The guardian avuga ko abasesenguzi bamwe b’i Kyiv bagaragaje impungenge ku byavuzwe muri iyo minsi 50 u Burusiya bushobora gufatirwa ibihano bikomeye. Bavuga ko igihe kingana gutyo gishobora guha i Kremlin umwanya wo gukaza intambara.
Abategetsi b’i Moscow bavuze ko ibyo Trump yatangaje ari amagambo gusa. Konstantin Kosachev, umwe mu badepite bakomeye b’u Burusiya, yanditse kuri Telegram avuga ko mu minsi 50, ibintu byinshi bishobora guhinduka – haba ku rugamba ndetse no mu butegetsi bw’Amerika na NATO.”
Umusesenguzi uzwi cyane nka, Yuri Podolyaka, ubarwa mu nkoramutima za Kremlin, yanditse ko Trump ashobora guhindura ibitekerezo mu kanya gato. Icyakora, yavuze ko isoko ry’imari rya Moscow ryazamutseho 2.5% nyuma y’itangazo rya Trump, ibintu yafashe nk’ikimenyetso cy’uko nta gihangayikishije abibonamo.
Abasanzwe bashyigikiye Trump mu Burusiya batangaje ko bashobora kuba baribeshye ku mubano we na Putin. Sergei Markov, wigeze kuba umujyanama wa Kremlin, yagize ati:“ Ukuri gushingiye kuri Ukraine gutangiye uyu munsi kubera itangazo rya Trump?.”
Yongeyeho ko guhera uyu munsi, Trump atangiye gushyira igitutu kuri Burusiya, anashyigikira Ukraine mu buryo bweruye.
Nubwo iryo tangazo ryashimwe n’abatari bake, benshi mu Banyaukraine bavuga ko ryatinze. Inkunga ya gisirikare yari imaze amezi hafi atandatu itegerejwe, mu gihe ingabo z’u Burusiya zakazaga ibitero.
Mu cyumweru gishize, Kyiv yagabweho igitero cyamaze amasaha arindwi, gihitana abantu babiri, gikoresha drones na misile 741.
Umunyamakuru w’Umukoranabushake, Illia Ponomarenko, yavuze ko Trump yaba yaraguye mu mutengo wa Putin, aho yagize ati:“ Ni abantu bangahe baba bararokotse iyo Trump yumvira inama abamugiriye aho gukurikira ibinyoma bya Putin?”
Yanzura avuga ko Trump “yibeshye ko ashobora kuzana amahoro ashimisha uwateye intambara.”