Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko iperereza ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa kuri Jeffrey Epstein bidakwiye guteza impagarara. Yavuze ko iryo perereza “ridashishikaje” kandi ko rihangayikishije “abantu babi” gusa. Ariko yongeyeho ko ashyigikiye ko amakuru yizewe yose yerekeye icyo kibazo yatangazwa.
Ibi Trump yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri nijoro, ubwo yabazwaga ku mpamvu abayoboke be, cyane cyane abashyigikiye gahunda ye ya “Make America Great Again (MAGA)”, bakomeje gusaba ko ukuri ku byaha bya Epstein kumenyekana.
Epstein yari umuherwe ukomoka muri Amerika, washinjwaga guhohotera abana b’abakobwa. Yatawe muri yombi mu 2019, ariko nyuma yaje kwiyahura akiri muri gereza. Hari abacyeka ko atiyahuye ahubwo yishwe, kugira ngo hakumirwe ko atangaza amazina y’abantu bakomeye bakoranaga nawe mu bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Trump yavuze ko adasobanukiwe impamvu abantu bagihangayikishijwe cyane n’iyo dosiye. Ati: “Ni ibintu bitari bikwiye gukomeza guteza impaka. Biragayitse, binatesha umutwe. Sinumva impamvu bikiri ikibazo.”
Yongeyeho ko abashyira imbere icyo kibazo ari “abantu babi barimo n’abanyamakuru batanga amakuru atari yo.” Ariko yanemeye ko ibintu byose bifite ukuri byakabaye bishyirwa ahagaragara, kugira ngo abaturage bamenye ukuri.
Trump asanzwe azwiho gutanga ibitekerezo bigaragaramo impamvu zishingiye ku cyiswe “deep state”, aho avuga ko hari agatsiko k’abantu bihishe inyuma ya politiki gashaka kuyobora Amerika mu ibanga. Ibi byatumye bamwe mu bamushyigikiye barushaho kugira amakenga, bibaza niba na dosiye ya Epstein harimo ibihishwe.
Mu cyumweru gishize, Minisiteri y’Ubutabera hamwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi (FBI), batangaje ko iperereza ryabo ryemeje ko Epstein yiyahuye kandi ko nta rutonde rugaragaza abakiliya be rwatangazwa ku mugaragaro.
Icyo cyemezo cyateje impaka nyinshi, cyane cyane mu bantu bashyigikiye Trump ariko batavuga rumwe n’imitwe ya politiki isanzwe, barimo n’abanyapolitiki bo mu ishyaka ry’Aba-Repubulikani. Bibasiye Umushinjacyaha Mukuru Pam Bondi wari uyoboye iperereza, bavuga ko hari amagambo aherutse gutangaza yemeza ko “urutonde rw’abakiliya ba Epstein ruri ku meza ye.”
Hari n’abandi banyapolitiki b’aba-konsevative basabye ko Trump ubwe atangaza amakuru yose azi kuri Epstein. Nko ku ruhande rwa Lara Trump, umugore w’umuhungu wa Trump akaba n’umunyamakuru wa Fox News, nawe yavuze ko “hari byinshi bikeneye ibisobanuro mu kibazo cya Epstein.”
Mu rundi ruhande, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Mike Johnson, nawe yasabye Minisiteri y’Ubutabera gutangaza amakuru yose kuri Epstein. Ibi yabivugiye mu kiganiro yahaye umunyamakuru Benny Johnson, uzwi mu itangazamakuru ryegamiye ku ruhande rw’aba-konsevative. Ati: “Iki ni ikibazo gikomeye. Ariko dukwiye gushyira byose ahagaragara maze abaturage bakifatira umwanzuro.”