Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Israel yemeye ibisabwa byose kugira ngo hasinywe amasezerano y’agahenge k’iminsi 60 muri Gaza. Iyi nkuru yahaye icyizere abaturage b’ako gace kuri uyu wa Gatatu, mu gihe abayobozi b’ubuzima bavuze ko nibura abantu 20 bishwe n’ibitero bya Israel.
Trump yabitangaje ku wa Kabiri abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko “ubusabe bwa nyuma” buzashyikirizwa umutwe wa Hamas n’abahuza aribo Qatar na Misiri, nyuma y’inama ndende kandi itanga icyizere yabaye hagati y’intumwa ze n’abayobozi ba Israel.
Abaturage ba Gaza bavuze ko n’iyo agahenge kaba gato, kabazanira ihumure rikomeye. Umwe muri bo witwa Kamal wo mu mujyi wa Gaza yabwiye itangazamakuru ati: “Nizera ko bizakunda. N’iyo byamara amezi abiri gusa, byarokora ubuzima bw’abantu b’inzirakarengane ibihumbi.”
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, akomeje gushyirwaho igitutu gisaba ko yemera agahenge karambye no guhagarika intambara imaze hafi imyaka ibiri. Icyakora bamwe mu bayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi bakomeje kugira impungenge kuri icyo cyemezo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yanditse kuri X ko benshi mu bagize guverinoma y’ubufatanye bashyigikiye amasezerano yagombaga gutuma hafungurwa imfungwa za Hamas zigifungiye muri Gaza.
Yagize ati: “Niba hari amahirwe yo kubigeraho – Twayasamiara mu kirere! Mu abantu 50 bafashwe, bivugwa ko abagera kuri 20 ari bo bakiriho.”
Abaturage ba Gaza bamaze guhura n’ubuzima bubi kubera intambara, inzara, n’ubuhunzi bimaze amezi 21. Amakuru mashya ku bushake bwa Israel bwo gusinya amasezerano byatanze icyizere n’ihumure.
Tamer Al-Burai, umucuruzi wo muri Gaza, yagize ati: “Turi kubaho iminsi igoye kurusha indi yose. Abaturage bifuza iherezo ry’intambara, ry’inzara n’igitugu.”
Kugeza ubu, ntakirataganzwa na Israel cyangwa Hamas ku byatangajwe na Trump. Gusa Trump yagize ati: “Israel yemeye ibisabwa byose kugira ngo hasinywe amasezerano y’agahenge k’iminsi 60, mu gihe tuzaba dukorana n’impande zose mu kurangiza iyi ntambara.” Ariko ntiyasobanuye ibyo Israel yemeye cyangwa ibisabwa Hamas.
Perezida Trump yagaragaje ko hari igitutu ashaka gushyira kuri Hamas, mu gihe ibihugu byombi – Amerika na Israel – bikomeje ibikorwa bikomeye byo kurwanya ibikorwa bya nikleyeri bya Iran, nubwo hari agahenge kari kamaze kugerwaho.
Abayobozi ba Israel nabo bemera ko intambara yamaze iminsi 12 muri Iran yasize icyo gihugu gikennye ku buryo bukomeye, bigaha amahirwe ibindi bihugu byo mu karere kubaka umubano na Israel.
Umwe mu bayobozi ba Hamas yanze kugira icyo atangaza ku byavuzwe na Trump. Gusa umuntu uzi imikorere y’iyo mitwe yavuze ko abayobozi ba Hamas bitegura kuganira kuri ayo masezerano, bakanasaba ibisobanuro birambuye ku bahuza mbere yo gutanga igisubizo.
Mu mpera za Gicurasi, Hamas yari yasabye ko havugururwa zimwe mu ngingo z’amasezerano y’agahenge yari ashyigikiwe na Amerika. Trump we yavuze ko icyo busabe “cyari kidakwiriye ndetse kitakwakirwa.”
Aya masezerano yavugaga ku gahenge k’iminsi 60 no ku kurekurwa kwa kimwe cya kabiri cy’imbohe za Hamas, zihererekanwe n’imfungwa z’Abanya-Palestina hamwe n’imibiri y’Abanya-Palestina bapfuye. Hamas yari yemeye kurekura abandi basigaye mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika burundu intambara.
Yair Lapid, Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel, yanditse kuri X ko ishyaka rye ryatanga ubufasha kuri guverinoma, igihe bamwe mu bayobozi bayo batakwemera ayo masezerano. Yavuze ko atazashyigikira icyemezo cyatuma guverinoma igwa binyuze mu matora yo kutayigirira icyizere.
Abayobozi b’ubuzima bo muri Gaza bavuze ko abantu basaga 20 bishwe n’ibitero bya gisirikare bya Israel ku wa Kabiri nijoro mu majyaruguru no mu majyepfo ya Gaza. Ingabo za Israel zategetse abaturage bava mu duce turimo imirwano.
Mu gusubiza ibibazo by’Ibiro Ntaramakuru Reuters, igisirikare cya Israel cyavuze ko kigamije gusenya ubushobozi bwa gisirikare bwa Hamas, ariko nticyagira icyo gitangaza ku byabaye ku giti cyabyo.
Intambara yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo abarwanyi ba Hamas binjiraga muri Israel mu buryo butunguranye, bakica abantu 1,200 – benshi muri bo ari abasivili – ndetse bagashimuta abandi 251 bajyanwa muri Gaza. Icyo ni cyo cyabaye itangiriro ry’iyi ntambara ikomeye.
Ibitero by’ingabo za Israel byakurikiyeho byahitanye Abanya-Palestina barenga 56,000 – benshi muri bo ari abasivili – nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza. Ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye ku baturage bagera kuri miliyoni 2.3 batuye Gaza, bituma aka gace kajya mu bibazo bikomeye.
Leta Zunze Ubumwe z’Abibumbye zatangaje ko hejuru ya 80% by’ako karere kashyizwe mu maboko y’ubutegetsi bwa gisirikare bwa Israel cyangwa kakajyaho amabwiriza yo kwimuka.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO