• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Trump yagaragaje impungenge ku kugurwa kwa Warner Bros na Netflix, asaba isuzuma ryimbitse

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
December 9, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutera urujijo mu isoko ryo kwerekana filime n’amashusho nyuma yo kugaragaza impungenge ku masezerano mashya Netflix yatangaje yo kugura igice cya Warner Bros Discovery (WBD) ku giciro cya miliyari 72$.

Ibinyamakuru bya New York Times na CNN bivuga ko Trump yatangaje ibi ku wa 7 Ukuboza 2025, aho yibukije ko Netflix na Warner Bros ari ibigo binini ku rwego mpuzamahanga, bityo kubihuza bidashingiye ku igenzura rihagije bishobora guteza ikibazo mu isoko ry’itangazamakuru n’imyidagaduro. Yavuze ko kugurwa kw’iki gice cya WBD byaha Netflix ubudahangarwa mu isoko ryo kwerekana filime ku buryo guverinoma ye izahagurukira kureba ko nta busumbane cyangwa gucunaguzwa byahavuka.

By’umwihariko New York Times yo ivuga ko mu masezerano yatangajwe na Netflix, azatuma ihabwa uburenganzira ku mitungo y’ikirango izwi cyane mu ruganda rwa sinema nka Batman, Harry Potter, na Game of Thrones, kimwe n’uburenganzira ku mafilime n’amafaranga menshi yinjijwe n’ama studios muri uyu mwaka. Ibi byose byongera imbaraga za Netflix mu bucuruzi bw’amasinema, kandi bikayigira ku rwego rutari rusanzwe ku bigo bisanzwe bikora filime.

Nubwo bimeze bityo, inzira iracyari ndende kuko aya masezerano agomba kubanza kunyura mu isuzumwa rikomeye ry’abagenzuzi b’amasoko mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Biteganyijwe ko ibyo igenzura bizarangira muri 2026, mbere y’uko Netflix yemererwa burundu kugura iki gice cya Warner Bros.

Abahanga mu bukungu n’amasoko bavuze ko amagambo ya Trump yerekana ko ibiro bye bizahagurukira kureba neza imikorere y’aya masezerano, cyane cyane mu kurinda ko isoko ryo kwerekana filime ryiharirwa n’ikigo kimwe gikomeye. Bavuga ko niba Netflix yegukanye Warner Bros, bishobora guhindura uburyo isoko rya filime rikoramo, bityo hakenewe ibisuzumwa bihamye kugirango harindwe ihiganwa ririmo uburinganire.

Ni inkuru ikomeje gukurikiranwa mu myidagaduro no mu bukungu, aho benshi bategereje kureba niba Netflix izahabwa uburenganzira busesuye cyangwa niba leta izashyiraho imbogamizi zikomeye.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Wari uzi ko siporo yo kwiruka ifasha mu kurwanya umuhangayiko?

Next Post

Joshua Baraka ni we muhanzi nkunda cyane muri Afurika y’Iburasirazuba – Bien-Aimé Baraza

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
49 minutes ago

Mu gihe benshi bamumenyereye nk’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda, Niyitegeka Gratien, uzwi nka Papa Sava, amaze imyaka irenga...

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
2 hours ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
23 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Next Post
Joshua Baraka ni we muhanzi nkunda cyane muri Afurika y’Iburasirazuba – Bien-Aimé Baraza

Joshua Baraka ni we muhanzi nkunda cyane muri Afurika y’Iburasirazuba - Bien-Aimé Baraza

Ykee Benda yatangaje uko ubuzima bwe bumeze nyuma y’impanuka aheruka gukora

Ykee Benda yatangaje uko ubuzima bwe bumeze nyuma y’impanuka aheruka gukora

“Lydia Jazmine Arahamya ko Tracy Melon ariwe muhanzi w’Umwaka wa 2025”

“Lydia Jazmine Arahamya ko Tracy Melon ariwe muhanzi w’Umwaka wa 2025”

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira
Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro
Ubuzima

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.