• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Uncategorized

Transparency International: Amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa yazamutseho 4% mu 2024

admin by admin
February 12, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu 2024 rwahuguye abanyeshuri ibihumbi 22 bo mu mashuri yisumbuye ku bikorwa byo kurwanya ruswa.

Ni amakuru yatanzwe n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine ku wa 11 Gashyantare 2025 ubwo hamurikwaga raporo y’ubushakashatsi bugaragaza uko mu 2024 ruswa yari ihagaze, mu bihugu 180 byo ku Isi.

Nirere yatangaje ko mu 2024 Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga bukomeye bwo kurwanya ruswa, bikaba biri mu byafashije mu kuyigabanya mu Rwanda.

Yavuze ko bahuguye abo bigo by’amashuri yisumbuye no muri kaminuza zitandukanye hatangwamo ibiganiro.

Ati “Mu mashuri yisumbuye twahuguye abanyeshuri bagera ku bihumbi 22 uyu mwaka.”

Yakomeje avuga ko kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025 bari guteganya guhugura abanyeshuri ibihumbi 60.

Ati “Muri abo banyeshuri turi guhugura abenshi bibumbiye mu mahuriro yo kurwanya ruswa azwi nka ‘Anti-Corruption clubs’ aba mu mashuri. Ayo mahuriro ntabwo ari mu mashuri gusa ahubwo ari no mu baturage basanzwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.”

Umuvunyi Mukuru kandi yagarutse ku itegeko ryo kurinda abatanze amakuru ku byaha bya ruswa aho yavuze ko hashyizweho ibihano bikomeye ku muntu waba wihimuye cyangwa wagiriye nabi uwatanze amakuru.

Ati “Mu kurinda abatanga amakuru kuri ruswa, hari igifungo ndetse n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ku muntu waba wihimuye cyangwa se wagiriye nabi uwamutanzeho amakuru.”

Yakomeje avuga ko bimwe mu by’ingenzi biri muri gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2, harimo kurwanya ruswa, ibi bikaba bizafasha u Rwanda kugera ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa ku Isi bitarenze mu 2050.

Raporo y’Umuryango Transparency International urwanya ruswa n’akarengane wagaragaje ko amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa yiyongereyeho 4% mu 2024 ugereranyije n’umwaka wabanje.

Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025 igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 43 ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya ruswa, rugira amanota 57%.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yatangaje ko bahuguye abanyeshuri bagera ku bihumbi 22 ku kurwanya ruswa

Transparency International yagaragaje ko amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa yiyongereyeho 4% mu 2024

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Ubuhamya: Bigenda bite ngo umuntu yicwe n’irungu afite uwo bashakanye?

Next Post

Imvano y’imvugo: ” Ibintu ni Magirirane “

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Uganda: Fik Fameica Yateguje Igitaramo i Lugogo

by Alex RUKUNDO
6 days ago

Umuhanzi wo muri Uganda, Fik Fameica, yateguje igitaramo cye cyizaba ku itariki ya 5 Nzeri, kikaba cyitezwe. Yatangiye imyiteguro ya...

Bushali muri rwaserera, Tiwa Savage kuri Tatoo (Avugwa mu myidagaduro)

Bushali muri rwaserera, Tiwa Savage kuri Tatoo (Avugwa mu myidagaduro)

by Peacemaker PUNDIT
1 week ago

Iyi nkuru ikubiyemo amakuru avugwa mu isi y’imyidagaduro. Ntabwo twakusanyije amakuru menshi ahubwo twakurikiranye ikibazo cya Bushali n'umuyobozi wa PSF...

Zuchu yasusurukije umuhango wo gusoza CHAN 2024 i Nairobi

Zuchu yasusurukije umuhango wo gusoza CHAN 2024 i Nairobi

by Alex RUKUNDO
1 week ago

Umuhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu, yatumiwe mu muhango wo gusoza irushanwa rya CHAN 2024, nk'umuhanzi  mukuru, iri rushanwa rya CHAN 2024,...

Next Post
Imvano y’imvugo: ” Ibintu ni Magirirane “

Imvano y'imvugo: " Ibintu ni Magirirane "

Imvano y’Imvugo:  “Bateye rwaserera”

Imvano y'Imvugo: "Bateye rwaserera"

Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.