• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, December 1, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Uncategorized

Transparency International: Amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa yazamutseho 4% mu 2024

admin by admin
February 12, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu 2024 rwahuguye abanyeshuri ibihumbi 22 bo mu mashuri yisumbuye ku bikorwa byo kurwanya ruswa.

Ni amakuru yatanzwe n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine ku wa 11 Gashyantare 2025 ubwo hamurikwaga raporo y’ubushakashatsi bugaragaza uko mu 2024 ruswa yari ihagaze, mu bihugu 180 byo ku Isi.

Nirere yatangaje ko mu 2024 Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga bukomeye bwo kurwanya ruswa, bikaba biri mu byafashije mu kuyigabanya mu Rwanda.

Yavuze ko bahuguye abo bigo by’amashuri yisumbuye no muri kaminuza zitandukanye hatangwamo ibiganiro.

Ati “Mu mashuri yisumbuye twahuguye abanyeshuri bagera ku bihumbi 22 uyu mwaka.”

Yakomeje avuga ko kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025 bari guteganya guhugura abanyeshuri ibihumbi 60.

Ati “Muri abo banyeshuri turi guhugura abenshi bibumbiye mu mahuriro yo kurwanya ruswa azwi nka ‘Anti-Corruption clubs’ aba mu mashuri. Ayo mahuriro ntabwo ari mu mashuri gusa ahubwo ari no mu baturage basanzwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.”

Umuvunyi Mukuru kandi yagarutse ku itegeko ryo kurinda abatanze amakuru ku byaha bya ruswa aho yavuze ko hashyizweho ibihano bikomeye ku muntu waba wihimuye cyangwa wagiriye nabi uwatanze amakuru.

Ati “Mu kurinda abatanga amakuru kuri ruswa, hari igifungo ndetse n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ku muntu waba wihimuye cyangwa se wagiriye nabi uwamutanzeho amakuru.”

Yakomeje avuga ko bimwe mu by’ingenzi biri muri gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2, harimo kurwanya ruswa, ibi bikaba bizafasha u Rwanda kugera ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa ku Isi bitarenze mu 2050.

Raporo y’Umuryango Transparency International urwanya ruswa n’akarengane wagaragaje ko amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa yiyongereyeho 4% mu 2024 ugereranyije n’umwaka wabanje.

Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025 igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 43 ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya ruswa, rugira amanota 57%.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yatangaje ko bahuguye abanyeshuri bagera ku bihumbi 22 ku kurwanya ruswa

Transparency International yagaragaje ko amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa yiyongereyeho 4% mu 2024

Share2Tweet1Send
Previous Post

Ubuhamya: Bigenda bite ngo umuntu yicwe n’irungu afite uwo bashakanye?

Next Post

Imvano y’imvugo: ” Ibintu ni Magirirane “

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
7 hours ago

Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo....

Chris Evans Atangaje Impamvu Yaretse Guhatanira kuba depite

Chris Evans Atangaje Impamvu Yaretse Guhatanira kuba depite

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Chris Evans Kaweesa, yongeye gutangaza impamvu yisubiyeho ku mugambi we wo kwinjira muri politiki no kwiyamamariza...

Bobi Wine yahamije ko we na Barbie batari inshuti ubwo bahuraga bwa mbere

Bobi Wine yahamije ko we na Barbie batari inshuti ubwo bahuraga bwa mbere

by MUNYANKINDI Alphonse
3 days ago

Umuyobozi w’ishyaka NUP, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yatangaje uburyo urukundo rwe na Barbie Itungo Kyagulanyi rwatangiye mu buryo...

Next Post
Imvano y’imvugo: ” Ibintu ni Magirirane “

Imvano y'imvugo: " Ibintu ni Magirirane "

Imvano y’Imvugo:  “Bateye rwaserera”

Imvano y'Imvugo: "Bateye rwaserera"

Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.