Umuraperi Thabo Mahlwele wamamaye nka Touchline Truth ukomoka muri Afurika y’Epfo, utegerejwe mu gitaramo cya ‘Music in Space World Tour’, kigiye guhuriramo abahanzi batandukanye baturutse mu bihugu byo muri Afurika no hirya yayo; Uyu muhanzi akaba yageze mu Rwanda.
Uyu muhanzi yageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025. Yakiriwe n’itsinda riri mu bikorwa byo gutegura iki gitaramo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yaje mu Rwanda azi The Ben ariko akaba yifuza kumenya n’abandi benshi, yizeza gutanga ibyo afite byose mu gihe azaba ari ku rubyiniro.
Ati “Ndishimye. Umwuka wa hano utandukanye n’uwo muri Afurika y’Epfo iwacu. Icyo abantu bakwitega kuri njye muri iki gitaramo njemo ni imbaraga nyinshi n’umuziki mwiza. Mbere yo kuza mu Rwanda umuhanzi namenye ni The Ben ariko nshaka kumenya abandi benshi.”
Touchline Truth yavuze ko azava mu Rwanda yerekeza muri Uganda naho akaba ahafite igitaramo.
Uyu muhanzi wageze mu Rwanda azwi mu myidagaduro iwabo nk’umwe mu baraperi b’abahanga akaba umwanditsi n’umukinnyi w’amakinamico wavukiye muri Tembisa mu Mujyi wa Johannesburg.
Azwi cyane mu ndirimbo nka “Nyakaza”, “Running Them Too”, “I’ll Always Have Me” n’izindi zigaragaza imvugo ikomeye zivuga ku buzima bwo ku muhanda.
Iki gitaramo yitabiriye mu Rwanda cya ‘Music in Space World Tour’ kizaba ku wa 23 Kanama 2025, muri parikingi ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Yageze mu Rwanda mu gihe amatike y’iki gitaramo agura amafaranga 1500 Frw yo mu myanya isanzwe yamaze gushira ku isoko nk’uko byatangajwe tariki 7 Kanama 2025.
Kuri ubu amatike asigaye ni aya 5000 Frw, VIP 10.000 Frw ku bazagura amatike mbere, mu gihe bazayagura ku muryango bizaba ari 15.000 Frw ndetse n’ameza y’ibihumbi 200 Frw ku bantu batandatu.
Mu bahanzi bo mu Rwanda betegerejwe muri iki gitaramo harimo The Ben, Bushali, Ariel Wayz na Kenny Sol. Abandi bahanzi batumiwemo barimo Boohle, Bizizi & Kaygee D’A King na STU bo muri Afurika y’Epfo.
Harimo kandi Abagande nka Vampino wamamaye cyane mu myaka myinshi ishize na Sir Kisoro. Muri iki gitaramo hategerejwemo Bjorn Vido usanzwe ari umucuranzi ukomoka muri Denmark, wamenyekanye cyane mu gukora n’imishinga igaruka ku bidukikije.
Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda Nzeyimana Luckman wamamaye nka Lucky, niwe uzayobora iki gitaramo. Ni mu gihe imiziki izavangwa na DJ Brianne na DJ Phil Peter. Amatike ushobora kuyagura binyuze kuri USSD code *513# ndetse no kuri Ticqet.
I’ll Always Have Me, imwe mu ndirimbo Touchline yamaenyekanye cyane







