Byari iby’agaciro kongera guhura n’umuvandimwe nyuma y’igihe kinini dore ko twaherukanaga mbere y’induru. Aya ni amagambo ya Madebeats nyuma yo kongera guhura na The Ben bari bamaze igihe umwuka atari mwiza.
Madebeats yabibwiye IGIHE nyuma y’uko hasohotse amashusho bari kumwe mu Bwongereza.
The Ben na Madebeats bahuriye mu gitaramo uyu muhanzi aherutse gukorera i Manchester.
Amakuru avuga ko The Ben yari yarababajwe n’uko Madebeats yamugambaniye mu 2021 ubwo yari mu mushinga wo gukorana na Coach Gael, bikarangira imikoranire ijemo Bruce Melodie.
Ubwo bari muri Tanzania, mu gihe cy’ikorwa ry’indirimbo ‘Why’, The Ben yiyambaje Producer Madebeats amutegera indege ijya muri Tanzania kugira ngo bakorane.
Ibiganiro byo gukorana na Coach Gael wagaragazaga ko yifuza gushora imari muri The Ben byaberaga mu maso ya Madebeats, gusa bigenda bizamo birantega.
Coach Gael wari uzi neza ko Madebeats asobanukiwe umuziki w’u Rwanda, n’undi nawe wari umaze kubona ko uyu mugabo afite amafaranga yo gushora mu muziki, bahuje umugambi wo gushaka uwo basimbuza The Ben, birangira bahurije kuri Bruce Melodie.
Madebeats yahise ajya mu biganiro na Bruce Melodie, uyu muhanzi atumizwa muri Tanzania igitaraganya kugira ngo atangire ibiganiro na Coach Gael.
Kuva icyo gihe, abari inyuma ya The Ben akorana na Diamond bamutera umugongo berekeza inyuma ya Bruce Melodie wari ufitanye umushinga na Harmonize udacana uwaka na Diamond.
Ibi nibyo The Ben yafashe nk’ubugambanyi. Amakuru ahamya ko nyuma y’igihe Madebeats amusabye imbabazi basaga n’abiyunze ariko batarongera guhura.
Madebeats abaye uwa kabiri wiyunze na The Ben nyuma y’izi ntambara, cyane ko mu minsi ishize uyu muhanzi yiyunze na Coach Gael.







