The Ben na Bruce Melodie bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire, bemeranya gufatanya mu bitaramo bitandukanye bahereye kuri “The New Year Groove”, The Ben ateganya mu mpera z’uyu mwaka.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu rugo rwa Coach Gael wari wakiriye aba bahanzi mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2025, nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe kinini hagati y’impande zombi.
Byinshi mu bikubiye muri aya masezerano y’imikoranire ntiyamenyekanye, ariko amakuru ahari n’uko aba bahanzi bemeranyije ko Bruce Melodie azitabira iki gitaramo ndetse aka kiririmbamo “The New Year Groove” iki gitaramo cya The Ben, giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026.
The Ben nawe asabwa kuzitabira ibitaramo bizenguruka Intara Bruce Melodie ateganya gukora mu 2026 nk’uko amakuru make twabonye akubiye muri amasezerano abihamya.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu gihe mu minsi ishize hari igice cy’imbanzirizamushinga wayo cyari cyashyinzwe hanze.
Iki gice ikintu cy’ingenzi cyagaragazaga ni uko buri muhanzi mbere yo kwitabira igitaramo cya mugenzi we azajya ahabwa miliyoni 10Frw yo kwitegura.
Kugeza ubu The Ben ari mu myiteguro y’igitaramo ngarukamwaka yise ‘The New Year Groove’ yatangije umwaka ushize, kikabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.
Ni igitaramo umwaka ushize yari yatumiyemo abahanzi batandukanye biganjemo abo mu Rwanda ndetse na Otile Brown wari waturutse muri Kenya.
Ni mu gihe ku rundi ruhande nta makuru menshi aramenyekana ku bitaramo bya Bruce Melodie bizenguruka intara nubwo bivugwa ko nta gisibya bigomba kuba mu 2026.
Aba bahanzi bagiye gukorana mu gihe hari hamaze igihe humvikana umwuka utari mwiza hagati yabo.






