Texas, USA – Abana 27 n’abarimu babo bahitanywe n’imyuzure itunguranye yibasiye inkambi y’abakobwa izwi nka Camp Mystic, iherereye ku nkengero z’umugezi wa Guadalupe, muri Leta ya Texas. Ubuyobozi bw’iyi nkambi bwatangaje ko aya makuba yabaye kuva ku wa Gatanu, ubwo amazi y’umugezi yazamutse vuba agasenya inkambi, ahitana ubuzima bw’abari bayirimo.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’inkambi, bagize bati: “Amakuru atugeraho aturutse mu miryango y’ababuze ababo ateye agahinda kenshi. Turabasabira ku Mana kandi tubari hafi muri ibi bihe bikomeye.”
Ubuyobozi bw’inkambi bwavuze ko ibikorwa byo gushakisha abandi bashobora kuba baraburiwe irengero bigikomeje, busaba abaturage gukomeza gusenga, no kubaha umutekano n’icyubahiro ababuze ababo n’imiryango yabo.
Ibyagaragajwe n’ubuyobozi bwa Leta ya Texas byemeza ko abantu barenga 80 bamaze guhitanwa n’iyi myuzure, kandi umubare ushobora gukomeza kwiyongera bitewe n’imvura ikomeje kugwa ari nyinshi.
Ku wa Gatanu mu gitondo, umugezi wa Guadalupe wiyongereyeho metero 8 mu gihe cy’iminota 45 gusa, biturutse ku mvura nyinshi yaguye mu majyaruguru y’umujyi wa San Antonio, bituma amazi yuzura yinjira mu mazu y’abaturage n’ibigo birimo na Camp Mystic.
Iyo nkambi ifite amateka y’imyaka 99 yakira abakobwa baturuka mu miryango ikomeye, cyane cyane iy’abanyapolitiki bo muri Texas. Madamu Laura Bush, umugore w’uwahoze ari Perezida George W. Bush, yigeze kuyobora iyo nkambi. Mu bayigiyemo harimo n’abakobwa ba Perezida Lyndon B. Johnson ndetsen’uwahoze ari Guverineri wa Texas, John Connally.
Chloe Childress, umwe mu barimu bigishaga muri iyo nkambi, ari mu bahitanywe n’iyo myuzure. Umuyobozi w’ishuri yigishagaho yamusobanuye nk’“umuntu ukunda guhumuriza abandi, agafasha abantu kumva bafite agaciro n’ubutwari.”
Tavia Hunt, umugore ukuriye ikipe ya Kansas City Chiefs, yanditse kuri Instagram ati:” Twifatanyaje mu kababaro n’imiryango yose yabuze ababo muri ibi bihe bikomeye byatewe n’imyuzure yabereye i Wimberley.”
Reagan Brown yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) ko ababyeyi be bafite imyaka 80 bashoboye guhunga ubwo amazi yinjiraga mu nzu yabo. Yakomeje avuga ko baje kumenya ko umuturanyi wabo w’imyaka 92 yafungiranywe hejuru mu nzu, basubirayo ku mutabara.
Reagan yasobanuye ko nyuma yaho we n’abandi baturanyi bageze ku bubiko buherereye ahirengeye, bahahungira, abaturage benshi kuhahugira mu rwego rwo kwirinda amazi menshi yari akomeje kwiyongera.
Videwo yashyizwe ku rubuga rwa X (Twitter) yerekanye abakobwa bo muri Camp Mystic baririmba indirimbo za gikirisitu nka Pass It On na Amazing Grace ubwo bambukaga ikiraro cyambukiranya umugezi wari wuzuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kerr County, aho iyi nkambi iherereye, buri gusobanura impamvu nta buryo bwihuse bwo gutanga impuruza bwariho ubwo ibi biza byabaga. Judge Rob Kelly, uyobora Kerr County, yagize ati: “Nta n’umwe wari witeze ko ibi biza bizaza ku rwego nk’uru.” Yongeyeho ko hari igihe batekereje gushyiraho uburyo bwo gutanga impuruza nk’izitangwa mu gihe cya tonado, abaturage babyamaganye bavuga ko bihenda.
Umudepite Chip Roy, uhagarariye Kerr County mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko nubwo hashobora kubaho kwitana ba mwana ku byabaye, ibibazo by’ingenzi bigomba gusubizwa: “Kuki byabaye? Byagenze bite?”
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Amerika (Department of Homeland Security) yahakanye ibivugwa ko hatatanzwe impuruza ku gihe, ivuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe (National Weather Service) cyatanze impuruza hakiri kare, ikanashinja ibitangazamakuru bikomeye gutangaza ibinyoma.
Ku cyumweru, Perezida Donald Trump yashyize umukono ku itegeko ryemeza Kerr County nk’agace kagaragayemo ibiza bikomeye, bituma hatangizwa gahunda yo gutanga inkunga ya Leta igenewe ubutabazi. Yatangaje ko ashobora kuhasura ku wa Gatanu, icyumweru kimwe nyuma y’uko ibi biza bibaye.
Impinga
Umwanditsi: Alex RUKUNDO