Mu ijoro ryo ku wa 6 Kanama 2025 Teta Sandra Teta yashyiramiranye na Weasel ubwo bari k Munyonyo mu kabari kitwa Shan’s Bar&Restaurant.
Nyuma yo gushyamirana Teta Sandra yagiye mu mudoka noneho Weasel Manizo ayihagarara imbere.
Teta Sandra yafashe umwanzuro wo kumugonga akomereka amaguru abiri ku buryo bukomeye.
Bigeye.ug iri gukurikiranira hafi iyi nkuru yanditse ko Weasel Manizo yajyanywe mu bitaro bya Nsambya ku buryo amaguru ashobora gucibwa mu gihe byakomeza kugorana.
Ariko kandi Sandra Teta nawe yahise atabwa muri yombi akaba afunze mu gihe iperereza rikomeje. Sandra Teta na Weasel Manizo bakunze gushyamirana mu bihe bitandukanye ndetse Teta yigeze gukubitwa akurwa amenyo biba bibi cyane arataha mu Rwanda asa nk’uhunze inkoni.
Kuri ubu rero ibyabaye bishimangira umubano wabo urangwa no kurwana dore ko umuryango w’abamayanja bivugwa ko barangwa n’amahane.
