Dean Cain, wamenyekanye kubera gukina uruhererekane rwa firime ya Superman mu 1990 “Lois & Clark: The New Adventures of Superman,” yatangaje ko agiye kwinjira mu Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe Abinjira n’Abasohoka (U.S. Immigration and Customs Enforcement – ICE).
Mu kiganiro yagiranye na Fox News ku wa Gatatu, uyu mukinnyi w’imyaka 59 yavuze ko igitekerezo cye cyaturutse ku gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’amamaza n’akangurira abantu kwinjira muri ICE, bigakurura abantu benshi.
Ati:“ Ndi umupolisi wemewe n’amategeko , kandi nkora nk’umupolisi w’inyongera (reserve police officer) – sinari mu bakozi ba ICE. Ariko nyuma yo gushyira ibyo ku mbuga nkoranyambaga, nabonye abantu benshi babyakiriye neza,” Cain aganira na Fox News yakomeje avuga ati:“ Navuganye n’abayobozi ba ICE, kandi niteguye kwinjira mu kazi vuba.”
Cain yavuze ko yumva ari inshingano ze zo gukorera igihugu kandi avuagako ari cyemezo gikwiye.
Ati:“ Iki gihugu cyubakiwe ku bantu. Kandi bahagurukiye gukorera igihugu, nubwo abandi babitekerezaho batandukanye, bagakora ikiri cyo,” yakomeje avuga ati: “Ndahamya ko ari cyo gikorwa Nkwiriye gukora.”
Uyu mukinnyi yanavuze ko gahunda y’abinjira n’abasohoka muri Amerika “yariyangiritse,” ashimangira ko ashyigikiye ibikorwa Perezida Donald Trump yakoze mu kurushaho gukaza amategeko yo gufata no kwirukana abimukira bemewe n’amategeko.

Hari abimukira bafite uburenganzira bwo gutura (green card) ndetse n’abanyamerika kavukire bagiye bagirwaho ingaruka, aho inzego za leta zishinzwe abinjira n’abasohoka zibatera ubwoba ko bashobora kubambura ubwo burenganzira kubera ibyaha byahise cyangwa ibihano bito byo mu muhanda.
Ati:“Ibi ni byo abaturage batoye,” Cain yogeyeho ati:“Ni byo nanjye natoye, kandi Perezida azabishyira mu bikorwa, nanjye nzagira uruhare mu kubishyigikira.”
Umuvugizi wa Cain ntiyahise agira icyo atangaza kuribyo byavuzwe ndetse ntiyagize icyo avuga ku byo yabajijwe na ABC News.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu ku wa Kane washize, hashimangiwe icyemezo cya Cain cyo kwinjira muri ICE, hongerwaho ko ubu abifuza kwinjira muri izi nzego bashoboka kuba bafite imyaka itarengeje 18, bitandukanye n’igihe mbere aho byasabwaga imyaka iri hagati ya 21 na 37 cyangwa 40 bitewe n’imyanya.
Kristi Noem, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano w’Igihugu, yabwiye Fox & Friends ko abazinjira bazahabwa amahugurwa n’ibikoresho bizabafasha mu kazi.
Mu rwego rwo kongera umubare w’abakozi, ICE itanga amafaranga y’inyongera ku binjira bashya, ndetse n’inyungu zirimo gusonerwa imyenda y’amashuri (student loan forgiveness) n’amasaha menshi y’ikirenga ku bakozi bashinzwe iyirukanwa ry’abimukira, nk’uko byatangajwe mu itangazo rya ICE.