Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, Spice Diana mu kinganiro n’itangazamakuru yagaragaje urukundo akunda ruhago. avuga ko ari umukino yatagiye gukunda nyuma y’uko agiranye amasezerano yo kwamamariza ikigo cy’imikino y’amahirwe.
Yagize ati: “Gukunda ruhago. Bitewe n’amasezerano nagiranye n’ikigo gikinisha imikino y’amahirwe ( Beting ), dore guko uko nonjieye muri uyu mukino, kugeza ubu ndi umufana wa Arsenal.”
Diana kandi avuga ko yagiriwe umugisha wo guhura na Cristiano Ronaldo ukinira ikipe y’igihugu cya Arabiya Sawudite muri Nzeri, bityo uko guhura n’uyu mukinnyi yabihaye agaciro gakomeye mu buzima bwe.
Yongeyeho ati:“Byari byiza cyane kandi byari ibyagaciro, niyishyuriye itike yo kujya kureba Ronaldo akina. Stade yari yuzuye abantu, ariko kurijye ibintu byari biteguye neza. yewe nanaguze umupira wo kwamba w’ikipe (Jersey), twicara mu myanya y’mbere, ikindi nari hafi cyane ku buryo nabashije kumureba neza.”
Yasoje avuga ko we n’bo bari kumwe bishimye cyane, abandi bafana nabo bari bishimiye kuba bari kumwe nabo. Ati: “Amashusho yanjye yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Arabiya Sawudite, kubera ko twafana mu buryo butandukanye n’abandi cyane ko twafanaga nk’Abanya-Uganda.











