Spice Diana yashimangiye ko abahanzi n’amashirahamwe abacunga imitingo y’abahanzi cyangwa amazu atunganya umuziki bakwiye gutandukana no kutumvikana, cyane ko ibi bigeze aho batakibasha guhuriza ku bitekerezo bimwe mu bijyanye n’imikoranire yabo bitewe n’amakibirane uasnga bafitanye.
Uyu muhanzikazi, aherutse gusohora itangazo ryemeza ko yatandukanye n’ikigo cya Source Management kiyobowe na Roger Lubega, yavuze ko nubwo gutandukanye ku mpamvu z’akazi, umubano n’ubucuti n’ubw’umuryango utagomba kuvaho, ahubwo bagomba ku wukomeza hagati nk’abantu bahoze bakorana.
Mu myaka ishize, bamwe mu bahanzi bo mu gihugu cya Uganda bagiye bagorwa no gukomeza urugendo rwabo nyuma yo gutandukana n’amazu atunganya umuziki cyangwa abayobozi babo, bakisanga mu mpanza zidashira n’abahoze babacunga imitungo yabo. Gusa, Spice Diana we avuga ko atakwemera kwagiza umubano n’abahoze bamucunga umutungo we, kuko yizera ko bakwiye kubana mu mahoro.
Yagize ati: “Ugomba gushingira ku byo mwakoranye n’icyubahiro mwigiranye. Ni yo mpamvu ntatumiye Emma Carlos mu gitaramo cyanjye giheruka, kuko twigeze gukorana ari umuyobozi wanjye. Nubwo natandukana n’ubuyobozi, ariko baracyafata umwanya bakampamagara igihe bakeneye ko mbakorera ikintu runaka.”
Yakomeje avuga ko rimwe na rimwe abantu babura ubumuntu, bagafata ibintu byose mu rwgo rw’ubucuruzi gusa, aho ubuyobozi bushaka kwigarurira byose ku muhanzi, harimo izina rye n’ibihangano bye, igihe batandukanye. Yongeyeho ko we yemera ko gutandukana bikwiye kuba mu bwumvikane, kuko impande zombi ziba zigikora mu mwuga umwe kandi zigikeneranye.
Yasoje avuga ko iyo umaze gukorana n’umuntu imyaka irenga ine, bikuviramo kuba inshuti ye ndetse akaba yanakubera umuryango, bityo ko ubucuruzi budakwiye gusenya uwo mubano. Yavuze ko nubwo buri rwakomeza inzira yarwo, bikwiye gukorwa mu bwumvikane no kwemera kubana mu mwuga umwe nta makimbirane.







