Iyo aryamye, Umwuka Wera asanga umunzozi akampa indirimbo gomba gukora. Muri make, sijya afata umwanya wo guhanga cyangwa kwandika; oya. Indirimbo ndirimba aba ari ibihimbano by’umwuka imana ibayamaye.
Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, Richard Nick Ngendahayo wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru. Iki kiganiro cyagarukaga ku gitaramo cya “NIWE Concert”, kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025, aho yakumbuje abazakitabira, avuga ko abahishiye byinshi mu Gaseke, ndetse abizeza ibyishimo.
Nick yagize ati: “Ndabakumbuje, muzaze muri benshi dufatanye dukore umurimo w’Imana kandi muzanezerwa, muzabohoka. Iyi ‘NIWE Concert’ izaba ikubiyemo indirimbo zose ziri kuri album ya NIWE, kandi Richard Nick yababikiye byinshi.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe impamvu indirimbo ze azita amazina akomeye kandi asa na kanganye (akakaye), ati: “Ni byo koko, indirimbo zanjye usanga zifite amazina akomeye. Ubundi sinjye wandika indirimbo; oya. Njye iyo amasaha ageze yo kuryama, Imana iraza ikansanga mu nzozi, n’abamarayika bayo bakandirimbira.”
Akomeza agira ati: “Mu gitondo ndabyuka nkajya mu nzu itunganya amajwi (studio), nkasubiramo indirimbo numvise mu nzozi. Uko ni ko Imana impa indirimbo n’injyana (melody) yayo. Mu gihe ziri gutunganywa, mfata umwanya wo gusenga, nkayisaba ikimenyetso, nayo igaheraho ikampa izina ry’iyo ndirimbo.”

Nick yongeyeho ko hari n’indi ndirimbo yaherewe mu ndege, agira ati: “Abigeze kugenda mu ndege murabyumva neza, iyo ukoze urugendo rurerure hari igihe ufatwa n’agatotsi. Album nayiherewe mu ndege. Imana kandi ni yo izi impamvu yayimpereye mu ndege.”
Muri izo nzozi ni ho havuye indirimbo zahinduye ubuzima bw’abantu benshi, bava mu byaha, barakizwa, bemera Umwami Yesu. Ni yo mpamvu iyi album yahindutse ikirango, anaheraho yubaka icyerekezo gishya cy’umuziki we.
Yongeye kubazwa niba Richard Nick Ngendahayo ataje gukora igitaramo akongera akaburirwa irengero, akongera akamara indi myaka myinshi adakora umuziki cyagwa ashyira hanze indirimbo imwe, kongere gushyira hanze indi bikazafa ikindi gihe kitari gito.
Nick ati: “Oya. Richard Nick Ngendahayo aje wese; ubu mugiye kujya mwumva indirimbo imwe ku yindi. Nari mpuze ariko, noneho ndahari. Ngiye kujya nkora umuziki umunsi ku wundi.”
Nyuma y’imyaka 17 Richard Nick Ngendahayo umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Iman yari amaze adakorera igitaramo mu Rwanda no kudashyira hanze indirimbo nshya. Yavuze ko iki gihe gishya ari cyiza kandi kizamufasha gushyira imbaraga ze mu muziki we kurusha mbere. Yasoje avuga ko ari intangiriro y’urugendo rushya rw’ibihe bikomeye, aho ateganya kwerekeza no mu karere n’ahandi ku isi, avuga Ubutumwa Bwiza bw’Imana.







