Umuhanzikazi Spice Diana yavuze uko abona amakimbirane amaze iminsi avugwa yangijwe na Pallaso ku bijyanye n’igisobanuro ku “umuhanzi w’umunyamwuga” yavuze ko gutanga ibitekerezo birushaho kugaragaza agaciro baha abafana babo.
Mu kiganiro yagiranye na Sanyuka TV, yateye utwatsi igitekerezo kivuga ko umuhanzi agomba kuba afite nibura indirimbo 20 zakunzwe cyane (hits) kugira ngo yitwe umuhanzi wemewe. Ahubwo yashimangiye ko buri muhanzi akwiye kubahwa ku bw’ibihangano bye, kuko umuziki ubarwa mu buryo butandukanye bitewe n’abawumva.
Yagize ati: “Si byiza gusuzugura ibihangano by’abandi kuko babitegura igihe kinini ndetse bakanashyiramo imbaraga zabo. Icyiza ni ukubaha ibyo bakoze, kuko buri muhanzi agira abakunzi be, kandi n’ingaruka z’indirimbo zakunzwe ziratandukanye.”
Ashingiye ku bunararibonye bwe, yavuze ko abafana ari bo bagena niba indirimbo niba ari nziza cyangwa arimbi.
Ati: “Ushobora gukora indirimbo wumva ko izakundwa ariko ntikundwe, mu gihe izo utashyizemo imbaraga nyinshi ari zo zikundwa cyane kuruta ya yindi wanshizemo imbaraga.”
Yasoje asobanura ko rimwe na rimwe indirimbo imwe nziza ishobora gusumba izindi nyinshi, ndetse yanatanze urugero ku ndirimbo ye “Siri Regular.”
Ati: “Ushobora kuririmba indirimbo imwe mu myaka 6 cyagwa7 iri mbere igakundwa cyane, bityo rero nta muhanzi ukwiye kunenga undi.”






