kuri uyu wa Gatanu mu gihe abantu bitegura kwinjira muri weekend, abahanzi barimo Sheebah Karungi, Rickman, Tracy Melon, Kataleya na Kandle n’abandi bahanzi bakomeye muri Uganda bashyize hanze amashusho y’indirimbo zabo mashya.
Sheebah Karungi, yatangaje ko indirimbo ye shya yashyize hanze ari “indirimbo ingiye ku marangamutima.” Ndetse avuga ko iyi ndirimbo “Nyweer” imufasha kwiyubaka no kwikosora, kandi ikamwibutsa gukora cyane no kwizera Imana ko izamufungurira amarembo atandukanye itibagiwe no kumurinda abanzi be.
Iyi Indirimbo ya Karungi ikubiyemo amarangamutima ajyanye n’impinduka zikomeye mu buzima bwe, hakubiyemo ishyingirwa no kuba baramuvuzeho amagambo atarimeza kandi atwite.
Sheebah Karungi – Nyweera
Karungi ajya guhanga iyi ndirimbo yasubije amaso inyuma mu bihe byashize, ndetse anatanga inama nawe ubwe aniyihanganisha ka byamubayeho muri icyo gihe. muri iyi ndirimbo hangarukamo amagambo agira ati: “Bimeze nk’isengesho cyagwa ukiganiro hagati ya Karungi w’ubu na Karungi wa kera (younger self)”
Indirimbo yanditswe na Nikoly Ten. Sheebah muri iyi ndirimbo abayika ibihe bibi yanyuzemo, ndestse yiha inama ubwe, agaragaza ko afite icyizere cyo gukira no gukura mu buzima, no guha agaciro ibihe byashize kugira ngo yige kandi ukomere.
Mu gihe Azizi Azion, yakoresheje ubwegenge karemano (AI) mu mashusho ye y’indirimbo nshya “Oli Omu”. Ni indi ndirimbo y’urukundo yongeye gushimangira urukundo afitiye uwo umukunzi we. Muri iyi ndirimbo Aziz, aba aririmba abwira umukobwa ko ariwe yakunze wenyine mu mutima. Mu kinyarwanda “Oli Omu” bisobanura “Niwowe We nyine”.
Aziz Azion – Oli omu
Mu ndirimbo, avuga ko afite inshingano zo kumurinda no kumwitaho: “Buvunaanyizibwa bwo kugukuuma”. Indirimbo “Oli Omu” ni ndirimbo yanditswe ishingiye ku rukundo rya Aziz Azion aho yagaragaza ko uwo akunda ari we wenyine yahaye umutima we, kandi yizeye ko bazabana iteka.
Umuhanzikazi Tracy Melon, usanzwe utanganyiriza umuziki we Munzu ya Trroy Musica , avuga ko yagize umwaka mwiza cyane mu muziki, ukaba agiye gusoza umwaka akoranye n’abahanzi barimo Ketaleya na Kandle, mu ndirimo shya yiswe “Totta”. Iyi ndirimbo yakozwe na Nessim ukunze gukora injyana ya Kompa. amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Araphat Shot it.
Tracy Melon, Kataleya na Kandle – Totta
Indirimbo ifite insanganyamatsiko y’urukundo rwimbitse, aho abahanzi batatu bavugira icyarimwe gukundana. “Totta” ni indirimbo ifite amagambo avuaga ko urukundo ruri hagati y’abantu babiri rutagomba kuvugwa gusa mu magambo — ni ugushaka, mukabana n’uwo ukunda igihe kirekire no kugira uruhare mu rukundo rwanyu.
Iyi ndirimbo ishishikariza abantu guha agaciro urukundo rwabo, kubana, kwizerana no kubaka urugo rwanyu bityo ibyo bigaragariza abantu ishusho y’urukundo nyakuri.
Rickman, ni umwe mubashize hanze indirimbo yise “Tondalasa” n’indirimbo iri mu injyana y’indirimbo Cany Shop ya 50 Cent, iyi ndirimbo yagaragaje impano, Rickman ati: “Nashakaga kugaragaza ishusho imeze nk’iyo muri Candy Shop, ufashe umwanya ukayumva neza injyana ( Melodi), y’iyi ndirimbo ya njye imeze neza nk’iyo muri Candy Shop ya 50 Cent, usibye ko njyewe nahinduyemo amagambo.”
Mu ndirimbo “Tondalasa,” Rickman Manrick agaruka ku buzima bw’inshuti, n’uburyo inshuti zimwe ziza zikagenda, kandi uko bamwe muri izo nshuti bashobora kuba “umuryango.”
Rickmana Manrick – Tondalasa
Iyi ndirimbo yagaragaje Rickman, nk’umunyamuziki ukomeye utanga ubutumwa bwuzuye ukuri: yerekanye ko atari ngombwa guhindura indangagaciro zawe kugira ngo wingarurire imitima y’abantu cyagwa inshuti, ahubwo ko buri muntu agira agaciro mu kubaho kwe.






