Impaka zikomeje kuzamuka mu muryango wa Rayon Sports nyuma y’itangazo ryayo rihinyuza amakuru yatangajwe na Rugaju Reagan ku bijyanye n’itandukana rya Serumogo Ali n’iyi kipe.
Byose byakomotse ku kiganiro “Urubuga rw’Imikino” cyatambutse ku wa 12 Gashyantare 2026 kuri Radio Rwanda, aho Rugaju yavuze ko habayeho uburiganya mu igenda rya Serumogo, agaragaza ko atemera ko uyu myugariro yagiye ku buntu nk’uko byatangajwe.
Uyu munyamakuru yibajije uburyo umukinnyi wari ugifitiye amasezerano Rayon Sports yasesa amasezerano, mu gihe hatarashira amasaha 72 agahita yerekanwa mu yindi kipe.
Yanavuze ko hari amakuru afite ko uyu mukinnyi yaba yarishyuwe amafaranga agera ku bihumbi 10 by’amadolari, bitandukanye n’ibivugwa ko yagiye ku bwumvikane bw’impande zombi.

Rayon Sports yahise isohora itangazo ishimangira ko Serumogo yagiye mu mucyo, ku bwumvikane bw’impande zombi, kandi nta mafaranga y’igurisha yabayeho nk’uko byavuzwe.
Ubuyobozi bwayo bwamaganye amakuru bwise ibihuha, busaba itangazamakuru kujya ritangaza amakuru yizewe kandi afite gihamya.
Iyi nkubiri yaje ikurikira iyegura rya Ngabo Roben wari ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Rayon Sports, we wavuze ko yari ananijwe n’imikorere y’ubuyobozi.
Ibi byatumye hari ababona ko ibibazo by’imbere mu buyobozi bishobora kuba biri mu bitiza umurindi impaka zikomeje kuvugwa.
Serumogo Ali, wari usigaranye umwaka n’igice ku masezerano ye, yaje kwerekanwa na Al-Merrikh SC Bentiu ku wa 19 Mutarama 2026, nyuma y’iminsi ibiri gusa atandukanye na Rayon Sports.
Mu gihe abafana bakomeje kwibaza ukuri ku byabaye, Rayon Sports yo irahamya ko nta bwihisho bwabayeho, ko kandi izakomeza gukorera mu mucyo no mu nyungu z’umuryango.
Icyakora, iyi dosiye ya Serumogo ishobora gukomeza kuvugisha benshi, cyane ko ibitekerezo bikomeje kugongana hagati y’ubuyobozi n’abasesenguzi b’imikino.










